Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gakenke: Umuco wo gufashanya watumye bahindura imibereho n’imyumvire

Nyuma y’imyaka 30 u Rwanda rubohowe, mu karere ka Gakenke abaturage bakomeje kwishimira ibyo leta y’u Rwanda imaze kubagezaho harimo no kuba yaratoje abanyarwanda umuco wo gufashanya. Umurenge wa Ruli uza ku isonga aho abaturage ubwabo bafasha abandi guhindura imibereho n’imyumvire.

Ibi abaturage n’abayobozi babigaragaza nyuma yo kuba umuturanyi wabo Ntawuruhunga David yarabafashije kwikura mu bukene, aho amaze gufasha abagera kuri 23 muri bo harimo abo yahaye ihene, ingurube, igishoro cy’amafaranga ndese n’abo yahaye amahugurwa yo kwiteza imbere. Ibi bikorwa bya mugenzi wabo bituma bashimangira ko uyu muco ukomoka kuri Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Aba baturage ibi babiganirije Panorama ubwo yasuraga aka karere ka Gakenke ku wa 03 Mata 2024, bavuga ko banejejwe n’umuturanyi wabo Ntawuruhunga David wabahaye ihene, igishoro cy’amafaranga, ingurube, ndetse akanabaha amahugurwa y’uko babikoresha bakiteza imbere.

Nyirambonizama Marie ni umwe mu bo Ntawuruhunga yahaye ihene. Agira ati “Njyewe nari ndi aho ndi umukene, uburwayi bwarampejeje hasi. Uyu muvandimwe araza ati ‘ndashaka kuguha agahene”. Ndashimira uyu muvandimwe wampaye aka gatungo. Narishimye cyane kuko ntabushobozi nari mfite bwo kuba nakwigurira ihene. Imfasha kubona ifumbire kandi nikabyara nanjye nzoroza undi. Ibi ni ukubera ubuyobozi bwiza bw’igihugu abaturage bafatiyeho urugero.”

Nyirahabihirwe Gaudence na we ni umwe mu bahawe ihene. Agira ati “Nagiye kumva numva David atumye umwana ngo nzaze ambwire! Nagezeyo ampa agahene, ako nari nsanzwe mfite kari karapfuye. Iri tungo rimpa agafumbire rizamfasha kongera umusaruro! Narishimye akimara kubimubwira kuko nari narananiwe kwigurira indi! Nsigaye mfumbira bikanyongerera umusaruro.”

Manishimwe Justin ni umugabo w’imyaka 23. Ni umwe mu bahawe ingurube. Agira ati “Naje guhura na David tukaganira, ambaza imyaka maze icyo naba maze kugeraho’ mubwira ko nta kintu mfite. Ambaza niba nta na duke mfite ngo anyongerere mbone inyungu, ariko mubwira ko mfite ibihumbi 20. Ambaza icyo numva nakuramo, mubwira ko naguramo ingurube, aranyongerara ngura ingurube ubu ndayifite. Ndamushimira afite umutima mwiza wo gufasha, Imana imuhe umugisha ! Siniyumvishaga ko byabaho ariko ibi ni ukubera urugero rwiza rw’umuyobozi wacu.”

Ndacyayisaba Jean d’Amour, agira ati “Njye nari mfite amafaranga ibihumbi makumyabiri, ambaza icyo nayamaza mubwira ko ntacyavamo ariko antera inkunga y’ibihumbi mirongo itanu, nyabumbisha amatafari ndayatwika nkuramo ibihumbi magana arindwi. Ndongera mugisha inama angira inama yo kuguramo moto. Ubu moto narayiguze ndayifite, ivuye ku nkunga ya Ntawuruhunga David.”

Ndacyayisaba akomeza agira ati “Uyu mugabo arimo gutera ikirenge mu cya Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda, na we urabibona ibikorwa birivugira! David tumushimira turi benshi.”

Mukashyaka Clementine na we ni umwe mu bahawe igishoro na Ntawuruhunga. Avuga ko na we ubu asigaye azi kwizigamira. Agira ati “Ntawuruhunga twaraganiye ambaza icyo naba maze kugeraho, arambaza ati ‘uwaguha nk’igishoro gito ubundi ukaba uyakoresha ukajya wizigamira kuri konte yawe ukazayansubiza ny’uma y’amezi atutu?’ Narabyemeye ampa ibinumbi icumi  nkajya ncuruza imbuto n’inyanya nizigamira ibihumbi bibiri ku cyumweru, ubu maze gukuramo agahene kanjye, yanyigishize uko nayakoresha nkajya nizigama.”

Mukashyaka akomeza avuga ko yamaze kubona ko nta mafaranga aba make, atanga inama ko abafite ayo make bajya bayabyaza umusaruro.

Nyuma yo kumva imbamutima z’aba baturage byatumye tugira amatsiko yo kumenya uyu mugabo Ntawuruhunga David, ngo tumenye ikimutera gukora ibyo byose.

Ntawuruhunga avuga ko ikimutera gukora ibi bikorwa ari uko ababazwa no kubona hari umuntu ubayeho nabi kandi afite icyo yamufasha ndetse ko aba yumva atifuza gutera imbere wenyine ahubwo yateza imbere n’abandi.

Agira ati “Mu bushobozi buringaniye mfite, mba numva nafasha abandi twese tukazamurana, kuko rimwe na rimwe hari igihe usanga nk’abakecuru, abakobwa babyariye iwabo ndetse n’abantu b’abakene cyane bakunda kuba bigunze. Iyo mbonye umuntu ubabaye mba numva nanjye mbabaye nkumva ko hari icyo namufasha.”

Akomeza avuga ko kimwe mu byamuteye imbaraga harimo no kuba yararebeye urugero kuri Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Agira ati “Nakurikiranye amateka ya Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda ukuntu yitanze akarengera abanyarwanda, byatumye nanjye numva ko ngomba kugira ibyo nitanga ku bwa bagenzi banjye.”

Akomeza avuga ko afite icyizere ndetse ko iyo amaze kubitanga akomeza gukurikirana amakuru ngo yumve niba biri gutanga umusaruro kubo yabihaye. Ati “Icya mbere mbaza kubigusha uko bajya bizigamira, njye nta nyungu yindi mbaka ahubwo uwo mpaye amafaranga aragenda akayakoresha, akayizigamira kuri konte ye; nyuma y’amezi atutu aba amaze kugwiza igishoro cye, akazansubiza ayo namuhaye nkayaha undi. Na ho abo nahaye amatungo bo nrimara kubyara tuzajya turiha undi muntu udafite ubushobozi.”

Akomeza avuga ko ibyo akora abikora ku giti cye kandi ko nta buyobozi bubizi ariko ko yifuza gufasha benshi na bo bakazamuka abifashijwemo n’ubuyobozi bukajya bumufasha kubukurikirana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine avuga ko ibi ari umuco mwiza wo gufashanya abaturage bo mu murenge wa Ruli bafite.

Agira ati “Ruli ni urugero rwiza! Iyo umuntu amaze kugira icyo ageraho afasha abandi. Ni umuco mwiza cyane bafite, iyo bamaze kubona nk’izo mfashanyo bigishwa kwizigamira. Ruli ni abantu bishyira hamwe bagafasha bagenzi babo. Turabyishimira iyo tugize amahirwe tukabona umuntu nk’uwo adufasha gukura abaturage mu bukene, ahubwo dukwiye kumumenya, aze yegere ubuyobozi bw’umurenge  tujye dukorana umunsi ku munsi, tuge tumufasha no gukurikirana ibyo bikorwa yakoze. Umuturage mwiza nk’uwo tugomba kumwakirana yombi.”

Ntawuruhunga David avuga ko mu bo afasha harimo abakecuru badafite ubushobozi, abakobwa babyariye iwabo ndetse n’abandi bantu abona ko bafite ubukene cyane. Kugeza ubu amaze gufasha abantu 23 harimo abahawe ihene batanu, igishoro  cy’amafaranga barindwi, umwe wahawe ingurube, n’abandi 10 yahaye amahugurwa y’uko bakora bakazigama ndetse bakiteza imbere.

Namusisi Elyvanie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities