Rukundo Eroge
Imiryango 20 ifite abana bafashwa n’umushinga RW0755 ukorera mu karere ka Nyamagabe, mu murenge wa Gasaka, mu Itorero rya EAR Paruwasi Gitantu, biturutse ku nkunga ya Compassion International Rwanda, yahawe ibyarahani (imashini zidoda) mu rwego rwo kuyifasha mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Ababyeyi bahawe imashini bagaragaje ko bahuraga n’ibibazo bitandukanye bisaba ubushobozi, bikajyana no kuba bari bishoboreye kugura ibyarahani nk’ibyo bahawe ngo bashobore kwitangirira imishinga, ariko ubu bigiye gucyemura bimwe mu bibazo byari bibugarije bijyanye n’imibereho.
Umubyeyi umwe mu bahawe ibyarahani, avuga ko agiye gukoresha imashini yahawe yikura mu bucyene anateganyiriza abana be uko bishoboka.
Agira ati “Mpereye mu rugo twajya nko kudoda nk’umwenda bikadusaba kujya kuwudodesha kure, iyi mashini igiye gufasha umuryango wa njye mu bintu byinshi cyane duhereye ku bikenewe mu rugo ndetse no gukomeza kuzigamira abana bacu.”
Gendukwayo Claudine, avuga ko kubona amafaranga yo gukoresha mu buzima bwa buri munsi bw’urugo byamugoraga ariko ubu agiye gukora akiteza imbere.
Agira ati “Nizeye ko ngiye kujya mbona ibyo nkeneye kugira ngo mbeho n’abana banjye. Iyi mashini ngomba kuyikoresha no kuyifata neza ku buryo bizamfasha guhindura imibereho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, Furaha Guillaume, avuga ko abaturage bakwiye kuzirikana ko ibyo bahabwa byose ari ibyo kubafasha kwikura mu bukene, bagomba kubifata neza kandi bakabibyaza umusaruro bikabafasha guhindura ubuzima.
Agira ati “Imashini babahaye n’ibindi byose bagenda babaha nbyo kubafaska kwikura mu bucyene si nkabwabufasha bwa cyera, ubu gahunda iriho ni ukubaherecyeza mu gihe cy’imyaka ibiri tugirana amsezerano nyuma y’imyaka ibiri nawe ukaba uri umuntu ufasha.”
Umuhuzabikorwa wa Compassion International Rwanda mu karere ka Nyamagabe Pst. Nzimurinda Emmanuel, avuga ko iyo uhawe ubumenyi ugahabwa n’igikoresho cyigufasha gushyira mu bikorwa ibyo wize uba utangiye urugendo rwo kwikura mu bucyene.

Iyi miryango ihawe ibyarahani nyuma yo guhugurwa uko bikoreshwa ndetse ikazakomeza no guhugurwa kugira ngo ijyane n’ubumenyi bushya mu kudoda ibijyanye n’aho ibihe bigeze.









































































































































































