Raoul Nshungu
Imiryango igeze ku 115 igizwe n’abantu 460 yo mu karere ka Musanze yatashye inzu bubakiwe Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), n’abandi bafatanyabikorwa nyuma y’aho yari yarasenyewe n’ibiza byibasiye intara y’Amajyaruguru n’ibindi bice by’iguhugu mu bihe bitandukanye.
Izi nzu zifite agaciro ka miliyoni 880.3 Frw zashyikirijwe abo zigenewe tariki ya 9 Nyakanga 2025 zubatse muri site ya Kabazungu zisanze izindi zirenga 2 500 zubakiwe abasenyewe n’ibiza bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba mu cyiciro cya mbere, bakaba bazituyemo ubu.
Ni mu gihe izindi zirenga 2 000 zikirimo kubakwa mu Turere 7 twa Musanze, Burera, Rubavu, Nyabihu, Karongi, Ngororero na Rutsiro.
Zawadi Christine, umwe mu bahawe inzu, agira ati “Ubu tubonye inzu nziza kandi zikomeye, ntituzongera kunyagirwa. Turashimira Leta y’Ubumwe yadukuye mu manegeka, ikadusubiza mu buzima nk’abandi Banyarwanda.”
Uwitonze Floride nawe yagize ati “Nabaga mu nzu mbi, amabati yaratobowe n’urubura. Twaryamaga tureba hejuru imvura igwa, tukabaduka. None ubu, Uwitonze wabaga muri nyakatsi, ari kwinjira yireba mu birahure mu nzu nini kandi nziza. Turi muri paradizo, Leta yacu irakarama.”
Minisitiri wa MINEMA, Maj. Gen. (Rtd) Murasira Albert, yasabye abaturage bubakiwe izi nzu kuzazifata neza birinda ko zangirika.
Yaboneyeho kubasaba kurushaho kwiteza imbere kuko inzu bubakiwe ari umusingi w’iterambere ryabo n’Igihugu muri rusange.
Agira ati “Gufata neza inzu ni ibisanzwe, ahubwo namwe mugomba kwifata neza, mukiteza imbere mukanateza imbere Igihugu, kuko ntabwo bigomba kuba nka bya bindi iyo umuntu amenyereye ko bakunda kumuha, hari igihe avuga ngo nzahora nteze amaboko.”
Mu 2023 ubwo yasuraga ibice byari byibasiwe n’ibiza ,umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yabijeje ko Leta igomba gushaka uko ibafasha.















































































































































































