Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Trump arakirisha Zelensky icyemezo ndakuka cya Putin

Panorama

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ashobora kurangiza intambara hagati y’igihugu cye n’u Burusiya niba afite ubushake.

Parezida Trump avuga ko amasezerano y’amahoro ashobora gusinya agomba kubamo ingingo yo kutemerera Ukraine kwinjira muri OTAN ndetse n’iy’uko Crimea izegurirwa u Burusiya.

Ibi Trump yabivuze mu gihe ategereje kwakira Zelensky muri White House kuri uyu wa mbere, tariki ya 18 Kanama 2025, mu biganiro bikomeye ku hazaza ha Ukraine.

Perezida Trump, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth Social, agira ati “Mwibuke uko byatangiye. Nta gusubirana Crimea yatanzwe na Obama, ndetse nta kujya muri NATO kwa Ukraine. Ibintu bimwe ntibihinduka na rimwe!!!”

Crimea yigaruriwe n’u Burusiya mu 2014. Mu 2022, ni bwo u Burusiya bwatangije igitero cy’intambara kuri Ukraine na magingo aya ruka arucyambikanye.

Aya magambo ya Trump akurikiye inama yagiranye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu cyumweru gishize muri Alaska, aho Perezida Trump yaretse ubusabe bw’agahenge ka vuba, ahubwo agasaba ko hashakwa amasezerano y’amahoro arambye.

Nk’uko BBC na RFI dukesha iyi nkuru babitangaje, kuri cyumweru, intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Putin yemeye igitekerezo cy’uko Ukraine yashyirirwaho uburyo bw’umutekano bumeze nk’ubwa OTAN ariko budasobanura kwinjira mu muryango nyir’izina.

Perezida Putin akomeza kwanga yivuye inyuma inzira yo kwakira Ukraine muri OTAN, imwe mu mpamvu yashingiyeho mu kugaba igitero kuri Ukraine.

Nyuma yo kugera muri Amerika ku cyumweru nijoro, Zelensky yasabye inshuti za Ukraine kurushaho kuyizeza umutekano udasubirwaho. Yibukije ko mu 1994 igihugu cye cyahawe amasezerano yo kurindwa, nyamara ntibigire icyo bimara ubwo cyaterwaga.

Agira ati “Birumvikana, Crimea ntiyagakwiye kuba yaratanzwe icyo gihe. N’ubu, Abanya-Ukraine ntibigeze batanga Kyiv, Odesa cyangwa Kharkiv.”

Abakuru b’ibihugu n’abayobozi bakomeye barimo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer, Minisitiri w’intebe w’u Butaliyani Giorgia Meloni, umutegetsi mukuru w’u Budage Friedrich Merz, Perezida wa Finland Alexander Stubb n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburayi Ursula von der Leyen, batangaje ko baherekza Perezida Zelensky muri ibi biganiro

Umunyamabanga mukuru wa OTAN, Mark Rutte, na we ari mu baza gufatanya na Zelensky, nyuma y’uko uyu muryango wemeje ko inzira yo kwakira Ukraine idasubirwaho.

Perezida Trump yavuze ko kuba aba bategetsi benshi b’i Burayi bazateranira muri White House ari ubwa mbere bibayeho ndetse ari icyubahiro gikomeye kuri we. Ashimangira ko uyu munsi uzaba umwe mu minsi ikomeye mu mateka ye ari mu biro bya Perezida.

Perezida Zelensky we yashimangiye ko intego nkuru ari ugusoza intambara mu buryo bwihuse kandi burambye, ariko asaba ko inshuti za Ukraine zitazongera kuyibeshya ku byerekeye umutekano, ahubwo zikayihamiriza ingamba zifatika.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities