Perezida Paul Kagame wafunguye inama Transform Africa Summit iri kubera i Conakry muri Guinea yavuze ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rikwiye gukora mu nyungu z’abatuye Afurika.
Avuga ko Afurika idakwiye gutinya kurikoresha gukoresha kuko ari ingirakamaro.
Kagame, usanzwe Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya Transform Africa Alliance, avuga ko mu myaka icumi ishize iri huriro rishinzwe, ryaragize akamaro kagaragarira buri wese.
Avuga ko cyagiriye akamaro ibiihugu 42.
Ati: “Ibyo twiyemeje ubwo yatangiraga uru rugendo n’ubu turacyabihagazeho kandi hari intambwe ishimishije turi gutera. Tugomba kugendana n’impinduka ziriho.”
Perezida Kagame avuga ko guhitamo ikoranabuhanga rifasha Afurika ari byo bikwiye, akemeza ko igihugu ayoboye kiteze kizarikoresha mu kuzamura ubukungu ku kigero cya 5%.
Mamadi Doumbouya uyobora Guinea Conakry avuga ko ibizigirwa muri iriya nama bihuye n’ibyo yateganyije kuzageza ku gihugu mu myaka 15 iri imbere.
Avuga ko ari byo bizageza abaturage be ku iterambere rikwirakwijwe kuri benshi.
Guinea Conakry iherutse gutangiza gahunda bise SIMANDU 2040 yitezweho kuzaba intandaro yo guteza imbere abatuye iki gihugu.












































































































































































