Perezida wa Centrafrique Faustin Archange Touadéra yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame mu Biryo bye Village Urugwiro baganira uko imikoranire y’ingabo z’u Rwanda, RDF, n’iy’ingabo za Repubulika ya Centrafrique yakomereza aho igeze.
Ingabo z’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique zisanzwe zikorera muri Repubulika ya Centrafrique mu buryo buyobowe n’Umuryango w’Abibumbye.
Mu byo zishinzwe harimo no kurinda abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida wa Repubulika.
Ku rukuta rwa X rw’Ibiro bya Perezida Kagame handitseho ko yaganiriye na Faustin Archange Touadéra no ku zindi ngingo zirimo imikoranire isanzwe hagamijwe kurushaho kuyiteza imbere mu nyungu z’abatuye ibihugu byombi.
Faustin-Archange Touadéra ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, akaba yaraye yakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr. Vincent Biruta wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.
Ubufatanye mu bucuruzi hagati ya Kigali na Bangui bufite agaciro ka miliyari $200 ariko uracyaguka.
Mu mpera z’Ukuboza, 2028, muri Centrafrique hazaba amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite, hazaba ari tariki 28, Ukuboza, 2025.
Azaba akomatanyije n’aabayobora Intara n’inzego z’ibanze.
Faustin-Archange Touadéra nawe arashaka Manda ya gatatu akazabikora nyuma y’uko inzitizi za Manda atagomba kurenza zakuweho binyuze muri kamarampaka yo guhindura Itegeko Nshinga yabaye mu mwaka wa 2023.
Azaba ahanganye na Anicet-Georges Dologuélé wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Henri-Marie Dondra nawe wagiye muri uwo mwanya.
Ababikurikirira hafi bavuga ko ibizava muri ayo matora n’uburyo bizakirwa bizagena uko ibintu bizagenda mu gihe kirekire kiri imbere muri iki gihugu kigeze kubamo ubwicanyi bushingiye ku moko, amadini na Politiki.













































































































































































