Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Maxime Prévot yamaganye amagambo ya Gen.Maj EKENGE BOMUSA EFOMI Sylvain, Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, uherutse gutangariza kuri Televiziyo y’igihugu ko “mu muco wabo, Abatutsikazi batabyarana n’abagabo bo mu yandi moko bashakanye”.
Aho bigiriye ku karubanda, byateje inkubiri yo kubyamaganira ku mbuga nkoranyambaga ndetse biza gutuma ubuyobozi bukuru bw’ingabo za DRC buhagarika uwo musirikare ufite ipeti rya Jenerali.
FARDC ivuga ko ibyo uyu mugabo yavuze ari we ukwiye kubyirengera ubwe, ko nta rwego rwabimutumye.
Itangazo ryo mu buyobozi bukuru bw’ingabo za DRC rivuga ko amagambo ya Ekenge ntaho ahuriye n’icyo Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo atekereza bityo ko ari we uzabyirengera.
Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi nawe yatangarije kuri X ko yatewe ubwoba cyane n’amagambo yavuzwe na Gen Ekenge yibasira Abatutsi. Agira ati “Ndayamaganye cyane.”
Avuga ko amagambo yose y’urwango agomba kwamaganwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.
https://twitter.com/prevotmaxime/status/2005346132348576051












































































































































































