Jackson Kwizera
Mu muhango w’Ihererekanyabubasha mu buyobozi bukuru bw’urugaga rw’abikorera –PSF, ku wa 17 Werurwe 2026, Twagirumukiza François, Umuyobozi mushya, mu bukirwa biri muri gahunda y’imyaka itanu ku isonga haza Gushyira ingufu mu kigega gifasha abacuruzi kwivuza no kwigoboka mu gihe cy’ibyago.
Kugeza ubu iki kigo kirimo abanyamuryango 900 gusa, intego akaba ari uko kigera kuri benshi kugira ngo umucuruzi adahombywa n’uburwayi.
Hari kandi gukangurira abacuruzi gufungura amasaha yose n’iminsi yose. Ibi bizatuma serivisi ziboneka igihe cyose, cyane cyane ku banyamahanga n’abantu bakeneye serivisi nijoro cyangwa mu mpera z’icyumweru aho benshi bakunze kunenga u Rwanda ko bigorana cyane yo bwije kubona aho wagura ibintu ukeneye cyangwa ubone serivise.
PSF izakorana n’inzego z’umutekano kugira ngo abakora nijoro bafashwe, n’ibikorwa byabo bigende neza nta nkomyi. Kwita ku rubyiruko rwinjira mu bucuruzi kugira ngo rugire ubushobozi bwo guhanga imirimo no kugabanya ubushomeri.
Mubiligi Jeanne Françoise, ucyuye igihe, agaragaza ko mu myaka itatu ishize ibyo bishimira, Basinye amasezerano y’ubucuruzi n’ibihugu bitandukanye, harimo na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) aho u Rwanda rwohereza ibikomoka ku buhinzi, mu mahanga byafashije abacuruzi b’Abanyarwanda kumenyana n’abandi ndetse n’aho bakura ibicuruzwa.
Haracyari abacuruzi bato benshi bataraba abanyamuryango ba PSF, komite nshya izabashaka kugira ngo urugaga rwaguke. PSF irateganya gukomeza amavugurura atuma yishakira amikoro mu nzego zayo kugira ngo itere imbere kurushaho ndetse n’abanyamuryango batere imbere binazamure igihugu muri rusange.
Ubuyobozi bushya bwa PSF (2026-2029)
Perezida yabaye Twagirumukiza François, Visi Perezida wa Mbere hatowe Uwizeyimana Jean Claude, ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri hatorwa Mukasahaha Diane.







































































































































































