Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, arasaba abashoramari b’Abanyarwanda guhindura imyumvire bakarushaho kugira intego nini mu bucuruzi, aho kunyurwa n’ibyo amaze kugeraho kandi bafite ubushobozi bwo kwagura ibikorwa byabo bakagera ku rwego rw’abaherwe.
Yabigarutseho ku wa 9 Nyakanga 2026 ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ikiganiro cyagarukaga kuri gahunda za Guverinoma zigamije kubungabunga ubukungu bw’igihugu no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ibi yabivuze asubiza ikibazo cya Depite Wibabara wari ushishikajwe no kumenya impamvu hari inganda zikora munsi ya 50% by’ubushobozi bwazo. Minisitiri yavuze ko nubwo hari aho Leta igira uruhare mu gukemura imbogamizi z’abashoramari, hari n’ikibazo gishingiye ku myumvire ya bamwe mu bikorera batagura intego z’ubushoramari bwabo.
Yagize ati: “ Hari ukuntu dufite ikibazo, niba ari abakoloni twagize cyangwa ari uko twabayeho (…) sinzi niba ari ukudakunda amafaranga cyangwa gukunda make ntitugire intumbero zo kuba ba miliyarideri”.
Yakomeje agaragaza ko hari abagera ku rwego runaka rw’imibereho bakumva bihagije aho gukomeza kwagura ibikorwa byabo.
Ati: “ Umuntu yabona yaguze imodoka ya V8, yubatse inzu akumva ko ibyo bihagije kandi mu byukuri hari icyo ashobora gukora kigatuma aba miliyarideri. Ni cyo gituma ahari tudakunda kugira ba miliyarideri benshi.”
Dr. Nsengiyumva yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bwerekanye ko hari inganda nyinshi zikora ku gipimo kiri hasi y’ubushobozi bwazo, nyamara isoko rikiri rinini haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Yagize ati: “ Ukareba uruganda mu byukuri rufite isoko hano mu gihugu, ugasanga rwose umuntu arakubwiye ngo nta soko mfite, nta soko rihari kandi wareba ugasanga arakorera kuri 30% ibyo afite ku isoko ni nka 1% ibindi byose ni ibiva hanze wamubwira uti: ese wagerageje ukongera umusaruro, akakubwira ngo nta soko mfite”.
Minisitiri w’Intebe yanagaragaje ko hakiri abashoramari batekereza ko Leta ari yo igomba kubakemurira ibibazo byinshi by’ubucuruzi, ibintu yavuze ko bikwiye guhinduka kugira ngo urwego rw’abikorera rurusheho kwigira.
Ati: “ Hari abashoramari tubona hano baturutse hanze bakaza rwose ntazindi nyunganizi bakeneye bakatubwira bati mumfashe mumpe ubutaka gusa ahasigaye ndakora. Ariko abandi ukabona bavuga ngo leta igomba kumpa ibi n’ibi ukamera nkaho ubwo bucuruzi ubufatanyije na leta”.
Nubwo yagaragaje izo mbogamizi, yavuze ko hari icyizere gishingiye ku kuba urwego rw’abikorera rugenda rwakira ba rwiyemezamirimo bashya bafite icyerekezo n’intumbero byo kwagura ibikorwa byabo.
Icyakora, raporo ya Komisiyo y’Ubukungu n’Imari yashyikirijwe Sena igaragaza ko hari ibibazo bikibangamiye iterambere ry’inganda, birimo kutagira ibikorwaremezo bihagije nk’amashanyarazi, amazi n’imihanda, bikenewe kugira ngo inganda zibashe kongera umusaruro.
Muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kuzamura umusaruro w’inganda ku gipimo cya 10% buri mwaka.
Kugeza ubu, u Rwanda rufite ibyanya 11 byagenewe inganda bifite ubuso bwa hegitare 1,659, birimo ibibanza bisaga 1,500. Nubwo bimeze bityo, inganda zimaze gutangira gukora no gutanga umusaruro ni 303 gusa, ibintu bigaragaza ko hakiri amahirwe menshi yo gushora imari no kwagura ibikorwa by’inganda mu gihugu.

Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yasabye abashoramari b’abanyarwanda kutanyurwa na duke ahubwo bakagira inzozi zagutse




















































































































































































