Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abafite ubumuga bafite amikoro make bazahabwa miliyari 2.7 Frw mu gihugu hose

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027, Leta y’u Rwanda yateganyije miliyari 2.7 Frw zo gufasha abantu bafite ubumuga bafite amikoro make, aho amafaranga azagera ku bantu basaga ibihumbi 28 batuye mu turere 30 twose tw’igihugu.

Ibi byatangajwe ku wa 6 Kanama 2026 mu nama yahuje inzego za Leta, abikorera n’imiryango ihagarariye abafite ubumuga, hagamijwe gusuzuma aho kubahiriza uburenganzira bwabo bigeze no kurebera hamwe uko gahunda zibagenewe zarushaho kugera ku bo zigenewe.

Imibare y’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) igaragaza ko mu Rwanda habarurwa abantu 544.100 bafite ubumuga butandukanye. Iyo mibare inagaragaza ko abantu 34.800 bafite imyaka irenga 18 badafite indangamuntu kandi batanditswe mu bitabo by’irangamimerere.

Umukozi ushinzwe kurengera abafite amikoro make mu Kigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Jean Bosco Hakizimana, yavuze ko iyi gahunda igamije guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga bafite ubushobozi buke bwo kwibeshaho.

Yasobanuye ko u Rwanda rumaze imyaka rutanga ubufasha binyuze muri gahunda ya VUP, ariko ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2025/2026 hashyizweho gahunda yihariye yatangiriye mu turere dutanu, mu gihe ubu yaguwe ikazagera mu turere twose tw’igihugu.

Hakizimana yagize ati “Leta yari isanzwe itanga amafaranga yo gufasha abafite ubumuga ariko uyu mwaka hashyizweho ingengo y’imari yihariye y’agera kuri miliyari 2 na miliyoni 700 Frw azagera ku bantu 28,300 bo mu turere 30.”

Yasobanuye kandi ko abazahabwa ayo mafaranga bazatoranywa hashingiwe ku rwego rw’imibereho yabo ndetse n’icyiciro cy’ubumuga barimo.

Yagize ati “Ntabwo ari buri muntu ufite ubumuga uzahabwa amafaranga ahubwo hazashingirwa ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho ahabwe umuntu ufite amikoro make n’ufite ubumuga bwo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abafite Ubumuga bw’Ubugufi Bukabije (RULP), Tuyishimire Honorine, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere uburenganzira bw’abafite ubumuga, hakiri imbogamizi zishingiye ku myumvire ya bamwe bagitekereza ko abafite ubumuga badafite ubushobozi bwo gukora nk’abandi.

Yanagaragaje ko hari abafite ubumuga bataramenya neza uburenganzira bwabo, ndetse ko no mu bigo bitandukanye hakiri abakozi badafite ubumenyi buhagije ku buryo serivisi zigomba gutangwa hubahirijwe uburenganzira bw’aba baturage.

Yagize ati “Mu gutanga amakuru hakwiye kujyaho uburyo bworohereza abafite ubumuga kuyamenya niba hari ufite ubwo kutabona, kutumva cyangwa n’ubundi ubwari bwo bwose hakajyaho uburyo butuma bayamenya kandi byoroshye hifashishijwe inzira zitandukanye.”

Mu myanzuro yafatiwe muri ibi biganiro, hagaragajwe ko hakenewe kongera ubukangurambaga ku burenganzira bw’abafite ubumuga, gukuraho imbogamizi zibangamira uburezi bw’abana bafite ubumuga, guteza imbere uburyo bubafasha kubona amakuru, kubafungurira amahirwe yo kubona serivisi z’imari n’akazi, no kubaha uruhare mu igenamigambi, iteganyabikorwa ndetse no mu igenamari ry’inzego zitandukanye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities