Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée, yavuze ko abana bakwiye gukurana icyizere, bakiyubakira ejo hazaza binyuze mu kwiga bashyizeho umwete no kwiha intego zibafasha kugera ku nzozi zabo.
Yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 06 Kanama 2026, i Kigali mu Nama Nkuru y’Igihugu y’Abana yabaye ku nshuro ya 18, yahurije hamwe abana barenga 500 baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n’abahagarariye bagenzi babo bo mu nkambi eshanu z’impunzi ziri mu Rwanda. Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Ejo ni njye”, ishimangira uruhare rw’abana mu kubaka igihugu cy’ejo.
Mu ijambo rye, Minisitiri Uwimana yashimangiye ko buri mwana afite ubushobozi bwo kugera ku nzozi ze igihe yiyemeje gukora no gukurikiza intego nziza.
Yagize ati: “Mufite ubushobozi bwo kugera kure. Nimwihe intego nziza kandi mukore uko mushoboye kugira ngo muzisohore. Ejo hazaza h’u Rwanda hazaterwa n’uburyo abana b’uyu munsi babayeho, biga kandi bitegura kuba abayobozi beza.”
Yakomeje asobanura ko kurera umwana no kumurinda bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo umuryango, amashuri, ubuyobozi n’abafatanyabikorwa, kuko buri wese afite uruhare mu gutuma umwana akura neza.
Yagize ati: “Nta rwego rumwe rwonyine rushobora gukemura ibibazo byose by’umwana. Iyo dufatanyije ni bwo tubasha kubaka umwana ufite ubuzima bwiza, utekanye kandi ushoboye kwiteza imbere.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yavuze ko iyi nama itanga amahirwe ku bana yo kugaragaza ibitekerezo byabo no kugira uruhare mu bibakorerwa.
Yagize ati: “Abana si abo kumva gusa ibyo abakuru bavuga; bafite ibitekerezo bifite agaciro. Iyo tubahaye umwanya wo kuvuga no gutanga ibitekerezo, tuba twubaka igihugu kirushaho kumva no kwita ku bana.”
Yongeyeho ko NCDA ikomeje gukorana n’imiryango n’ibigo by’amashuri mu guteza imbere imikurire myiza y’abana no kubarinda ihohoterwa.
Mu bana bitabiriye iyi nama, Isimbi Kelia w’imyaka 15, watorewe kuyobora Ihuriro ry’Abana ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko insanganyamatsiko “Ejo ni njye” ibasaba gutangira kwitegura kuba abayobozi beza b’ejo.
Yagize ati: “Tugomba kwihatira kubaka ejo hazaza harangwa n’umuco mwiza, indangagaciro no gukunda igihugu. Iyo twize neza kandi tukagira imyitwarire myiza, tuba twitegura kuyobora igihugu neza mu gihe kizaza.”
Yanahamagariye ababyeyi kwita ku bana bafite ubumuga no kubafasha kubona amahirwe angana n’ay’abandi.
Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Dominic Muntanga, yavuze ko gushyira imbere inyungu z’umwana ari ishingiro ry’iterambere rirambye ry’igihugu.
Yagize ati: “Iyo dushyize imbere umwana, tuba dushyize imbere ejo hazaza h’Igihugu. Buri mwana akeneye kubona imirire myiza, ubuvuzi bukwiye, uburezi bufite ireme no gukurira mu muryango umwitaho.”
Yakomeje yibutsa ko kurengera umwana bitangirira mu rugo no mu muryango mbere yo kugera ku zindi nzego.
Yagize ati: “Kurengera umwana ntibitangirira ku ishuri cyangwa kwa muganga gusa; bitangirira mu rugo no mu muryango. Iyo umwana akuriye ahantu hatekanye kandi hakundana, abasha gukura afite icyizere n’ubushobozi bwo kugera ku nzozi ze.”
Iyi nama yasojwe hatowe komite izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe, mu rwego rwo gukomeza guha abana ijambo no kubongerera uruhare mu byemezo bibareba.




























































































































































































