U Rwanda rwagaragaje ko rufite ubuso buri kuri hegitari 610,595 bukeneye uburyo bwo kuhirwa, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kugabanya gushingira ku musaruro w’ubuhinzi bwo mu gihe cy’imvura.
Amakuru atangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) agaragaza ko kwagura ubuso bwuhirwa ari ngombwa, bitewe n’ihindagurika ry’imvura, ibihe by’izuba bimara igihe kirekire ndetse n’amapfa agenda yisubiramo, cyane cyane mu Burasirazuba no mu Majyepfo y’u Rwanda.
Dr. Florence Uwamahoro, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, atangaza ko uburyo bwo kuhira imyaka bitakiri igikorwa kijyanye n’ibikorwaremezo by’ubuhinzi gusa, ahubwo ari ishoramari ry’ingenzi mu kwihaza mu biribwa, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kongera umusaruro no guteza imbere icyaro.
Akomeza atangaza ko ubuhinzi bukomeje kugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’u Rwanda no mu mibereho y’abaturage bo mu cyaro, ariko ko igice kinini cy’umusaruro kigishingira ku bihe by’imvura.
Agira ati “Ntidushobora kubaka ubudahangarwa mu gihe abahinzi bacu bakomeje kugirwqho ingaruka n’imvura igenda irushaho kudatanga icyizere.”
Ku wa 31 Kanama 2026, mu nama mpuzamahanga ya Africa Food Systems Summit ibera i Kigali, mu gikorwa cyiswe “Ikarita y’ubutaka bushobora kuhirwa: Iterambere n’Ishoramari” ni bwo iki kibazo cyagarutsweho.
Isuzuma ryakozwe ku bufatanye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rshinzwe ibiribwa n’ubuhinzi (FAO) na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, kuva mu 2024 kugeza mu 2026, rigamije kongera ubumenyi ku mutungo w’amazi w’u Rwanda no gukora ububiko bw’amakuru, rigaragaza ahakwiye gushyirwa imbere mu ishoramari ryo kuhira.
Iryo suzuma rigaragaza kandi ko u Rwanda rufite ubuso bungana na hegitari 610,595 bukeneye kuhirwa ziri ku nkengero z’imigezi no mu turere.
Muri zo hegitari, izigera ku 386,381 z’ubuso bw’ubutaka bukorerwaho ubuhinzi bwagaragajwe muri gahunda z’uturere kugeza muri Gicurasi 2026. Muri zo, 171,404 ziri mu duce tw’ingenzi mu gutanga umusaruro w’ibiribwa (Food Basket Sites).
Ryagaragaje kandi ko ubuso buri kuri hegitari 102,609 zikeneye ishoramari ryihutirwa, mu gihe 96,574 zisaba ishoramari ry’igihe gito. Izindi 187,198 zikeneye ubushobozi bwinshi, ariko kuziteza imbere bisaba ishoramari rikomeye kandi rigoye.
Mu 2024–2025, ubuso bugera kuri hegitari 74,375 ni zo zari zimaze gushyirwaho uburyo bwo kuhira mu buryo bukomatanyije. Muri zo, hegitari 37,273 ni izo mu bishanga, 9,439 ni iz’ubutaka bwo ku misozi, na ho 27,663 ziri muri gahunda y’ikoranabuhanga rito ryo kuhira imyaka.
Uwamahoro akomeza agaragaza ko ikibazo ubu kitakiri ukumenya aho u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuhira, ahubwo ari ukubuhindura ishoramari, umusaruro n’uburyo bwo guhanga imirimo. Agaragaza ko Leta igomba gukoresha aya makuru mu igenamigambi, gushyira imbere ahashobora gutanga umusaruro vuba no gutegura imishinga ishobora gushorwamo imari.
Yongeyeraho kandi ko amafaranga ya Leta yonyine adahagije ngo bigerweho, ahubwo hakenewe gushorwa imari mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ishoramari ry’abikorera, cyane cyane mu bice bikunze kwibasirwa n’amapfa no mu duce dufatwa nk’utw’ingenzi mu gutanga umusaruro.
Umusaruro w’iyi gahunda ugomba kuzapimirwa kuri hegitari zizaba ziriho uburyo bwo kuhira mu buryo burambye, kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi, guhanga no gutanga imirimo, iterambere ry’umuhinzi, aho gupimirwa ku makarita yakozwe gusa.















































































































































































