Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibikorwa byo gukumira no kurandura ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bizwi nk’ibyuma, biri mu byagize uruhare mu kugabanya ibyaha n’imyitwarire ibangamira umutekano mu Ntara y’Amajyepfo.
Ibi byatangajwe mu gihe ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibi binyobwa bukomeje gukorerwa mu turere dutandukanye two muri iyi ntara. Inzego z’umutekano zisaba abafite ibi binyobwa kubishyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo bimenwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko kuva ibikorwa byo kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byatangira, hagaragaye impinduka ku mutekano.
Yagize ati: “Kuva twatangira ibi bikorwa byo kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge […] umusaruro turi kuwubona bigaragara ko ibyaha byagabanyutse ugereranyije na mbere.”
CIP Kamanzi yavuze ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ari kimwe mu byagabanutse ku buryo bugaragara, aho avuga ko cyagabanutse hafi 50% mu Ntara y’Amajyepfo.
Yongeyeho ko n’ibindi bibazo birimo amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ubujura byagabanutse, bikaba bigaragaza ko kurwanya ibi binyobwa bishobora kugira uruhare mu gukumira ibyaha.
Bamwe mu baturage bavuga ko kureka kunywa “ibyuma” byabagiriye akamaro, haba ku myitwarire yabo ndetse no mu mibanire n’abandi.
Ishimwe Samuel, utuye mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, yavuze ko mbere yo kubireka yajyaga anywa ibi binyobwa bikamuviramo urugomo ndetse rimwe na rimwe agafungwa kubera ibyaha yakoraga amaze gusinda.
Ati: “Aho ntakibinywa numva meze neza kandi nta byaha ngikora kuko mba mfite ubwenge buzima.”
Nzabandora Vincent, ushinzwe gukurikirana irondo ry’umwuga mu Karere ka Gisagara, yavuze ko na bamwe mu bantu bashinzwe umutekano bajyaga banywa ibi binyobwa, bigatuma batuzuza inshingano zabo uko bikwiye.
Avuga ko kuva ibikorwa byo kubirwanya byakazwa, hagaragaye impinduka mu myitwarire no mu mikorere y’abaturage ndetse n’abashinzwe umutekano.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko akarere gashima umusaruro w’ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko byari bifitanye isano n’ibibazo birimo amakimbirane n’imibereho mibi y’abaturage.
Polisi ikomeje ubukangurambaga bwiswe Hehe n’icyuma, bugamije gukumira ikorwa, ibikwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Abaturage barasabwa gutanga amakuru ku bantu bakora, babika cyangwa bakwirakwiza ibi binyobwa, kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikirane.
Polisi ivuga ko gukomeza gukumira ibi binyobwa ari imwe mu nzira zo kurinda abaturage ingaruka zabyo no gukomeza kugabanya ibyaha bishobora kubamo uruhare.















































































































































































