Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Polisi y’igihugu iracyebura abasabiriza, amategeko arabahana

Abasabiriza bazinduka nk'abajya mu kazi gasanzwe (Photo/Courtesy)

Ubutumwa bwashyizwe ahagaragara na Polisi y’Igihugu buraburira abirirwa ku muhanda n’ahandi hirya no hino basabiriza bavuga ko bakeneye ubufasha cyangwa ari abakene bikabije, ko abakora ibyo bakwiye kubireka kuko gusabiriza ari icyaha gihanwa n’amategeko, kimwe n’uko usabiriza ashobora gukora ibindi byaha byamuviramo guhanwa n’amategeko.

Ubutumwa bwatanzwe na Polisi y’igihugu

Hirya no hino ku mihanda yo Mujyi wa Kigali ndetse n’iyo mu Ntara, ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi, ku nsengero, ku bigo by’amashuri, ahategerwa imodoka n’ahandi; uhasanga abana bato, baba basaba umuhisi n’umugenzi bavuga ko ari imfubyi, nta miryango bagira;  mbese ko ari abakene.

Hari n’abandi usanga basabiriza na bo bavuga ko bakeneye ubufasha; bavuga ko ari abakene nta cyo bafite cyo kurya… Ni abafite ubumuga runaka bwaba ubw’ingingo zimwe na zimwe, ariko mu mutwe bafite ibitekerezo bizima byatuma bafashwa kwiteza imbere muri gahunda Leta yashyizeho zigamije imibereho myiza y’abaturage.

Hari igihe kandi unahasanga abantu bakuru baba bifashije, basabira ingeso bagamije kubona amafaranga yo kunywera inzoga n’ibindi.

Iri sabiriza akenshi usanga riterwa n’ubunebwe, kandi bikaba bigaragara ko ridafatiwe ingamba rishobora kuba ryatera idindira mu iterambere ry’igihugu, kuko mu basabiriza usangamo n’urubyiruko, ruba rukwiye gukora ibiteza imbere igihugu.

Aha tuributsa ko gusabiriza bidateza idindira mu iterambere ry’igihugu gusa ahubwo bishobora no guhungabanya umutekano w’igihugu kuko usabiriza atabonye umuha cyangwa ntanyurwe n’ibyo bamuhaye, ashobora kwishora mu byaha nk’ubujura, ubwambuzi,uburaya n’ibindi. Uretse n’iterambere kandi, gusabiriza bihabanye n’indangagaciro nyarwanda zitwigisha kwitabira umurimo, no kwigira.

Icyo amategeko abivugaho

Gusabiriza ni icyaha nk’uko biteganywa n’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho ingingo yacyo ya  689 ivuga ko Ubusabirizi ari imyifatire y’umuntu wagize gusabiriza umwuga; naho iya 690 ivuga ko umuntu wese ukora icyaha cy’ubusabirizi ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitageze ku mezi atandatu (6).

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko Umusabirizi wese ukoresha ibikangisho, winjira mu nzu ituwemo cyangwa urugo rw’iyo nzu, atabyemerewe na bene urugo, wigira nk’urwaye cyangwa nk’ufite ubumuga, witwaza ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyatuma agirirwa impuhwe ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1). Abasabirizi bishyize hamwe bahabwa igihano kivugwa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo.

Ingingo ya 691 yo muri iki gitabo ivuga ko umuntu wese ukoresha, woshya, ushora cyangwa ushishikariza umwana gusabiriza, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2). Igihe umwana wakoreshejwe mu gusabiriza asanganywe ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, igifungo kiba imyaka itatu (3).

Nubwo mu Rwanda hari abagisabiriza; ariko Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda nyinshi zo kuvana abantu benshi mu bukene; aho abantu bashishikarizwa kwibumbira mu mashyirahamwe tutibagiwe na gahunda ya Girinka n’izindi.

Ikindi kandi, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda nziza ko nta mwana n’umwe ugomba kuba mu muhanda ahubwo buri wese agomba kurererwa mu muryango.

Hanashyizweho kandi ikigo ngororamuco cya Iwawa n’ibindi, aho abana bavanwa ku mihanda baba barasabitswe n’ibiyobyabwenge, bakajyanwayo bakigishwa imyuga itandukanye aho bavayo barahindutse, barabaye abanyarwanda bazi gukora icyabateza imbere bo ubwabo n’Igihugu muri rusange.

Polisi y’u Rwanda ikaba ikangurira abirirwa aho hose ku mihanda basabiriza gucika kuri uwo muco mubi; ahubwo bakitabira umurimo utuma biteza imbere, bakanirinda ibibazo bashobora guhura na byo igihe bakora ibyo bikorwa binyuranije n’amategeko.

Panorama

Bamwe mu basibiriza bitwaza abana, binavugwa ko hari ababakodesha (Photo/Courtesy)

Hari ababyeyi bashora abana mu bikorwa byo gusabiriza bakavuga ko ari imfubyi zitagira kirengera (Photo/Courtesy)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities