Nubwo amategeko y’u Rwanda abuza umuntu kwikuramo inda, hari ibihe byihariye ateganya ko umuganga wemerewe kubikora mu buryo bwubahirije amategeko. Ingingo ya 123 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko kwikuramo inda ari icyaha, ariko Iteka rya Minisitiri N°002/MoH/2019 ryo ku wa 8 Mata 2019 rigena uburyo inda ishobora gukurwamo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rigaragaza ko gukuramo inda mu buryo butizewe bikomeje guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abagore, aho rivuga ko hafi 77% by’ibikorwa byo gukuramo inda bikorwa mu buryo bushobora guteza ibibazo kuko bikorwa n’abatabifitiye uburenganzira cyangwa bidakurikije amabwiriza.
U Rwanda kandi ruri mu bihugu byemeje amasezerano ya Maputo agamije kurengera uburenganzira bw’umugore, harimo n’ubuzima bw’imyororokere.
Amabwiriza akurikizwa mu Rwanda asaba ko umuntu ushaka gukurirwamo inda abanza kubyemera mu nyandiko nyuma yo gusobanurirwa ibisobanuro byose birebana n’icyo gikorwa. Iyo uwifuza iyo serivisi ari umwana, ubusabe butangwa n’abamuhagarariye mu mategeko.
Ariko iyo habayeho kutumvikana hagati y’abamurera cyangwa hagati yabo n’umwana, icyifuzo cy’umwana ni cyo gihabwa agaciro. Gukuramo inda byemewe iyo uwatwise ari umwana, igihe inda yatewe no gufatwa ku ngufu, gushyingirwa ku gahato, guterwa inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugeza ku gisanira cya kabiri cyangwa iyo iyo nda ibangamiye ubuzima bw’umubyeyi cyangwa ubw’umwana atwite.
Amategeko ateganya ibihano bikomeye ku muntu wese wikuramo inda cyangwa uyikuramo undi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Uwikuyemo inda ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’itatu ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 na 200 by’amafaranga y’u Rwanda.
Uwakuriye undi inda ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, mu gihe uwabikoze ku bw’uburangare ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri cyangwa ihazabu. Iyo gukuramo inda byateye ubumuga, igihano gishobora kugera ku gifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25, naho iyo byateye urupfu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.
Inzego zirimo RIB zisaba abaturage kwirinda inzira zitemewe, ahubwo bakagana ibigo nderabuzima igihe bafite impamvu zemewe n’amategeko zo gusaba iyo serivisi.

Amategeko hari icyo avuga ku buryo bwo gukuramo inda mu Rwanda

















































































































































































