Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yagiranye igihango n’abacamanza

Perezida Kagame yasabye abacamanza gukora neza nawe akabaha ibyiza kurushaho (Photo/igihe)

Perezida Kagame yijeje abacamanza ko nibagabanya gufata inkunga idakwiye azajya yongera ikwiye.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanangirije abacamanza kurangwa n’ubunyangamugayo no kwirinda ruswa muri serivise batanga birinda izindi ndonke maze abizeza ko nibabikora na we azajya azamura inkunga ikwiye.

Umukuru w’igihugu yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nzeri 2017, ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwaka wahariwe ubucamanza mu Rwanda.

Yagize ati “uko muzajya mugabanya gufata iriya nkunga idakwiye, niko nzajya nzamura ikwiye; kandi buriya iyo bigabanutse tukabirwanya hose no hanze y’ubutabera igihugu kirunguka; kandi koko n’abakora mu butabera barazamuka. Tuzakomeza gufatanya kugira ngo bigende bigabanuka kuko haracyari abakozi mu nkiko bagikurikirana inyungu zabo bwite kandi n’abagana inkiko murabizi ko harimo ababikora; birazwi ko ababuranyi bamwe bajya no gushakisha abacamanza kugira ngo babakemurire ibibazo uko babyifuza.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko abacamanza badakeneye ruswa kugira ngo bacyemure ibibazo avuga ko bikwiye kwirindwa igihugu kikagira umwanya wo kwihuta.

Kagame yanenze indi mikorere y’inkiko itari myiza nko gutinza imanza cyangwa kuzisubika nta mpamvu.

Ati “ibi byose bikemutse ibintu byarushaho kugenda neza abaturage icyo bakeneye n’ubutabera bwiza kandi butanzwe ku gihe. N’ahandi ni ko tubyifuza hatari no mu butabera ariko mu bucamanza ni ho byinshi bishingira, kugira ngo ibi byose bicike ni uko abacamanza bamagana ibikorwa byose bikurura ruswa.”

Yavuze ko abantu bagana ubutabera bagomba kurindwa n’urwo rwego rwo hejuru, avuga ko ari ko byifuzwa kandi ko kubikora ari ukuzuza inshingano kandi bigakorwa mu budakemwa, ubutabera yibutsa ko atari umuhango ahubwo bugomba gukorwa mu nzira zikwiye abantu bakabona ibisubizo binyuze mu mucyo.

Gutangiza umwaka wahariwe ubucamanza ni umuhango ngarukamwaka watangiye mu 2002.

Kwihutisha imanza byavuye kuri 31 ku ijana mu mwaka wabanjirije uyu urangiye 2015/16 bikaba bigera kuri 23 ku ijana muri uyu mwaka w’ubucamanza urangiye nk’uko byatangajwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirnga Prof. Sam Rugege.

Rugege yavuze ko urugamba rwo kurwanya ruswa rugomba kongerwamo ingufu kandi ko batazihanganira kurutsindwa.

Uyu mwaka w’ubucamanza urangiye hirukanywe abakozi bagera kuri batandatu kubera icyaha cya ruswa nk’uko Rugege yabitangaje.

Hakizimana Elias

Abakora mu nzego z’ubutabera basabwe kudakurikira indonke (Photo/Igihe)

Abakora mu nzego z’ubutabera basabwe kudakurikira indonke (Photo/Igihe)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities