Umukuru w’Igihugu cya Centrafrica (Santarafurika), Nyakubahwa Prof Faustin Archange Touadera, yambitse imidari y’ishimwe ya Loni Ingabo z’u Rwanda ba Ofisiye n’abasirikare bato ba batayo ya kane ikorera mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrica (MINUSCA).
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’igihugu, uyu muhango wabereye ku biro by’Umukuru w’igihugu (Palais de la Reconnaissance), wari witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye bo muri guverinoma y’icyo gihugu.
Mu ijambo rye, Perezida Touadera yashimiye byimazeyo igihugu cy’u Rwanda n’ingabo z’u Rwanda ku bunararibonye, imyitwarire n’ubwitange bagaragaje mu kazi kabo.
Yagize ati “Turashima ubwitange mwakoranye akazi kanyu ko kubungabunga amahoro no kugarura ituze mu gihugu cyacu. Turashima urukundo n’ubwitange mwatugaragarije mudushakira imibereho myiza, turabibashimiye”.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Ingabo za Batayo ya kane, Lt Col Emmanuel Nyirihirwe, yashimiye Umukuru w’Igihugu cya Centrafrica, guverinoma n’abaturage bose b’igihugu cya Centrafrica ku buryo babakiriye n’ubufatanye babagaragarije, avuga ko ari byo byatumye buzuza inshingano zabo n’ubutumwa bahawe.
Yakomeje agaragaza ibikorwa byaranze ubutumwa bw’amahoro bamazemo umwaka bakorera muri icyo gihugu.
Umuyobozi wa Batayo ya kane, yanashimiye Ubuyobozi bwa MINUSCA k’ubw’icyizere bwabagiriye kugira ngo abe ari bo bahabwa inshingano zo kurinda Umuyobozi w’igihugu n’abandi bayobozi batandukanye muri icyo gihugu.
Uyu muhango ukaba waritabiiriwe n’abanyarwanda batuye muri Centrafrica. Biteganyijwe ko gusimburana kw’iyi Batayo ya kane n’izabasimbura (Batayo 5) bitangira ku italiki ya 28 Gashyantare 2018.









































































































































































