Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

CAF: Rayons sports ishobora gusezerera abanyamozambike ikinjira mu matsinda

Safari Placide

Rayon sports ikipe yo mu Rwanda mu gihe cy’ibyumweru bibiri ishobora gusezerera ikipe yo muri Mozambike igahita yandika amateka kuko ariyo kipe ya mbere y’u Rwanda izaba yinjiye mu matsinda y’amarushanwa nyafururika.

Akazi ko guhatanira kwinjira muri aya matsinda karatangira kuri uyu wa gatanu tariki 6 Mata 2018, ubwo Rayon sports iza kuba yakira ikipe Costa do Sol yo muri mozambike bahatanira kwinjira mu matsinda y’igikombe cy’Afurika cy’amakipe yatwaye ibikombe byinshi iwayo (Africa confederation Cup).

Umukino urabera kuri  Sitade ya Kigali (Stade Regional) i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Iri rishunwa Rayon sports iryinjiyemo nyuma yo gusezererwa mu rindi yari yitabiriye rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Total caf shampions league.

Abafana, abakinnyi ndetse n’abayobozi nta yindi ntero ni ugutsinda iyi kipe yo muri Mozambike Costa do sol noneho bakazajya gukina umukino wo kwishyura bafita imbaba ihagije y’ibitego, ari ukujya kuyisezerera burundu muri aya marushanwa.

Kapiteni w’iyi kipe Eric Bakame yagize ati “gutsinda Costa do Sol no kuyisezera bishobora guhindura ishusho y’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko baba bafunguye imiryango yasaga n’ikinze yo kugera mu matsinda mu marushanwa Nyafurika.”

Umutoza wa Rayon sports mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yababwiye ko yiteguye neza, afitiye abakinnyi be icyizere kandi nta kindi yiteze uretse intsinzi no gushimisha abafana.

Yagize ati “Ni umukino ukomeye ariko nta kindi dushaka kitari intsinzi. Twariteguye neza, abakinnyi mbafitiye icyizere kandi nabo intego ni ugutsinda uyu mukino no gusezerera iyi kipe.”

Ikipe Costa do Sol yo muri Mozambike yageze i Kigali ku wa gatatu w’iki cyumweru ije kwitegura umukino wo kuri uyu wa gatanu uza kubera kuri stade regional i Nyambirambo.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF rikaba ryafatiye ibihano abakinnyi babiri b’iyi kipe mbere y’uko bahura na Rayon sports barimo Hilario Tito Sampaio na rutahizamu ukomeye Terrence L. Tisdell ndetse n’umutoza wayo wungirije kubera ko mu mukino baheruka gukina bagiranye amakimbirane n’abakinnyi b’ikipe Cape Town City Football Club yo muri Afurika y’epfo basezereye muri aya marushanwa

Ku rundi ruhande, Rayon sports nayo iraza kuba idafite rutahizamu wayo Bon fils Caleb kubera ko yahanwe n’iri shyirahamwe rya CAF ryo kutazakina imikino 2 ikurikirana kubera ko yahawe ikarita itukura mu mukino Rayon sports yakinnyemo n’ikime ya Mamelodie sundows ukarangira Rayon sports itsinzwe ibitego bibiri ku busa

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities