Umubare w’abamaze gupfa bazize ubushyuhe bukabije bwibasiye u Bufaransa umaze kurenga 1.000, mu gihe iki gihugu gikomeje guhura n’ubushyuhe budasanzwe buri no kwibasira ibindi bice by’u Burayi.
Imibare yatangajwe n’inzego z’ubuzima igaragaza ko aba bantu bapfuye mu gihe cy’icyumweru kimwe, kuva ku wa 24 Kamena 2026, ubwo ubu bushyuhe bukabije bwatangiraga gufata intera. Mu turere twinshi tw’u Bufaransa, ubushyuhe bwarengeje dogere Celsius 40, bikaba ari ubwa mbere iki gihugu kibonye ubushyuhe bwo kuri uru rwego kuva mu mwaka wa 2003.
Ikigo gishinzwe ubuzima rusange mu Bufaransa cyatangaje ko abagera kuri 85% mu bamaze gupfa ari abantu bafite imyaka irenga 65, bagaragara nk’icyiciro cyibasirwa cyane n’ingaruka z’ubu bushyuhe.
Abahanga mu by’ikirere bavuga ko iyi mihindagurikire y’ikirere yakurikiwe n’ingaruka zikomeye zirimo guhagarara kw’imiyoboro y’amashanyarazi, kudindira kw’ingendo ndetse no kongera umubare w’abarwayi bituma ibitaro biremerezwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko “abantu bagera kuri miliyoni 150 bari mu bushyuhe bukabije,” ashimangira ko iki kibazo gikomeje gufata intera ku rwego rw’Isi.
Yongeyeho ko ubu bushyuhe bukabije bumaze kuba ikibazo kigaragara hafi buri mwaka mu bice byinshi by’Isi, aho abahanga babuhuza n’ihindagurika ry’ikirere bavuga ko ryiyongera bitewe n’ibikorwa bya muntu byongera ubushyuhe bw’Isi.
Nubwo mu bice bimwe na bimwe by’u Bufaransa hatangiye kugwa imvura no kuza umuyaga byatumye ubushyuhe bugabanuka, inzego z’ubutabazi zirakomeza gusaba abaturage gukomeza kwitwararika kuko ingaruka z’ubu bushyuhe zishobora gukomeza no mu minsi ikurikira, kabone n’iyo ikirere cyaba cyakonje.

















































































































































































