Rene Anthere
Umuryango w’urubyiruko rwiyunze mu kwesa imihigo (YURI: Youth Unity Rwanda Imihigo) washyize umukono ku masezerane y’ubufatanye n’Ihuriro ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza n’amashuri makuru banyuze mu itorero ry’igihugu (INC: Intagamburuzwa National Coordination), mu rwego rwo guhuza amaboko mu kugira uruhare muri gahunda za Leta zigamije guhindura imibereho y’abatuarge.
Ku wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018, imiryango yombi, YURI na INC, basinye amasezerano y’ubufatanye muri gahunda iyo miryango yombi ikorera abaturage hagamijwe guhindura imibereho yabo no kubaka iterambere ry’igihugu. Iki gikorwa cyabereye ku kicaro gikuru cya YURI i Remera mu karere ka Gasabo.
Rutihunza Ndayisaba Eustache, Umuyobozi wa INC, mu kiganiro na Panorama yadutangarije ko amasezerano y’imikoranire yashyizweho umukono n’imiryango yombi bizabafasha kwihutisha imihigo.
Agira ati “Urubyiruko rwiga muri Kaminuza n’amashuri makuru rufite ibikorwa byo gufasha abaturage rugira bitewe n’umuhigo bihaye; YURI na bo ibyo bikorwa barabigira, kugirana amasaezerano y’ubufatanye rero ni uguhuza imbaraga kuko umugenerwabikorwa wacu ari umwe kandi guhuza imbaraga ni na cyo cyerekezo cy’igihugu cyacu.”
Rwomushana Dominique, Umuyobozi wa YURI, mu kiganiro na Panorama, na we yateye mu kiganiro cya mugenzi we avuga ko amasezerano y’ubufatanye hagati y’imiryango yombi ari uguhuza amaboko. Ikindi ni uko bamwe mu banyamuryango ba YURI ari abanyeshuri bityo guhuza amaboko bizatuma byoroha kwesa imihigo imiryango yombi izaba yarihaye.
Agira ati “Uriya muryango ugizwe n’abanyeshuri, natwe bamwe mu banyamuryango bacu ni abanyeshuri, kuba rero twahurira mu bikorwa bimwe biduha imbaraga zo guhuza amaboko. Dufite ibikorwa bigamije guhindura imibereho y’abaturage, tukanagira ibindi bijyanye n’iterambere ry’igihugu kandi na bo ni uko. Guhuza amaboko kwacu rero ni ubufatanye bukomeye mu kwesa imihigo.”
Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayobozi b’iyi miryango bombi bavuga ko bahuriye mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye no kwibuka, bityo bagahamagarira urubyiruko kubigiramo uruhare bitabira ibiganiro, n’izindi gahunda zitenyijwe.
Basaba urubyiruko nanone guhuza imbaraga bakubaka igihugu kuko amateka mabi yakoresheje n’ubundi urubyiruko mu kugisenya, ubu rero ari igihe cyo gukoresha neza imbaraga zabo mu guhindura imibereho y’umuturage no kugira uruhare rutaziguye mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.
YURI ni umuryango w’urubyiruko utari uwa Guverinoma wabonye ubuzima gatozi bwo gukorera mu gihugu ku wa 9 Nyakanga 2017 ukaba ugira uruhare mu gutegura no kwitabira ibikorwa by’umuganda, gufasha abatishoboye no gukangurira urubyiruko kwitabira gahunda za Leta.
INC ni umuryango w’urubyiruko rwiga muri Kaminuza n’amashuri makuru wahoze witwa FAGER yari yarashinzwe mu 2006, nyuma mu 2016 uhindura izina witwa Intagamburuzwa National Coordination-INC, uhuriyemo abayobozi bose b’abanyeshuri muri za Kaminuza n’amashuri makuru.

Rutihunza Ndayisaba Eustache Umuyobozi wa INC na Rwomushana Dominique Umuyobozi wa YURI nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

Rutihunza Ndayisaba Eustache Umuyobozi wa INC; Rwomushana Dominique Umuyobozi wa YURI na Me Ndayobotse Silas Umunyamategeko wa YURI nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye









































































































































































