Nyuma y’aho ubuyobozi bw’Ikipe ya Musanze FC bufatiye icyemezo cyo gutandukana na Seninga Innocent, biravugwa ko uyu mutoza yaba agiye kwerekeza muri Etincelles akabisikana na Ruremesha aza muri Musanze FC.
Seninga wageze muri Musanze nyuma yo gusezererwa muri Police FC kubera umusaruro udahagije, yari yarahawe iyi kipe ya Musanze mu mpera z’iyi shampiyona ngo agerageze umwaka w’imikino urangire uyisize ku mwanya wa gatandatu.
Gusa ntibyamushobokeye kuko iyi kipe yarangije ku mwanya wa gatandatu, na ho Ruremesha ugiye kumusimbura akaba yarahesheje Etincelles umwanya wa kane na manota 51 nyuma ya Rayon Sports.
Ubu biravugwa ko uyu mutoza Seninga yamaze kumvikana n’ikipe ya Etincelles yatozwaga na Ruremesha Emmanuel na we ngo wamaze kumvikana n’ubuyoboiz bwa Musanze FC.
Si ubwa mbere aba batoza basimburana mu makipe dore ko mu mwaka w’imikino 2016-2017 ari bwo Ruremesha yavuye muri Gicumbi FC, akajya gusimbura Seninga wari umaze kwerekeza muri Police FC.
Ruremesha yanyuze mu makipe nka Epoir FC, Gicumbi na Etincelles yari arimo na ho Seninga yanyuze muri Isonga, Kiyovu Sport na Police FC. Gusa icyo bahuriye ho bombi ni ukutaramba mu amakipe kubera ibibazo bitandukanye birimo gusezererwa kubera umusaruro muke cyangwa amikoro y’amakipe baba barimo bigatuma batandukana na yo.
Raoul Nshungu












































































































































































