Mu imurika ry’iryavuye mu bushakashatsi bwakoze n’Umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe kwimakaza ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore no guteza imbere imyumvire myiza y’umugabo (RWAMREC) , harebwa uburyo gahunda z’igihugu ku ihame ry’uburinganire zishyirwa mu bikorwa no kurwanya ihohorera nk’imwe mu nkingi ya gahunda y’igihugu y’impinduramatwara (NST1) ndetse n’iy’iterambere ry’uturere, byagaragajwe ku ubuhinzi buri ku isonga kurusha ibindi bice mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.
Ubwo hemezwaga ibyavuye muri ubu bushakashatsi, ku wa 18 Mutarama 2019, inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kwimakaza ihame ry’uburinganire zagaragarijwe ko ubuhinzi bwateye intambwe muri uru rwego mu gihe hari ibindi bice bigenda buhoro cyane ndetse n’imibare ntishobore kugaragazwa.
Ubuhinzi bwateye intambwe kuva mu mwaka wa 2010, kuko bakoze ubushakashatsi bwimbitse banagaragaza ibikwiye gukorwa hashingiwe ku bipimo, ku buryo ariyo mpamvu buza imbere y’izindi serivisi. Ibipimo byabo bigaragara mu igenamigambi ndetse no mu ishyirwa mu bikorwa byaryo.
Rutayisire Fidele, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RWAMREC, mu kiganiro na Panorama yadutangarije ko ubushakshatsi bwari bugamije kureba uko politiki y’igihugu ku ihame ry’uburinganire ku rwego rw’igihugu uko zishyirwa mu bikorwa mu nzego z’ibanze n’izindi gahunda za Leta.
Agira ati “Ku rwego rwo hejuru dufite politiki nziza cyane ariko mu ishyirwa mu bikorwa ugasanga harimo icyuho kinini ku buryo gahunda yo kwimakaza ihame ry’uburinganire usanga idashyirwamo imbaraga mu byiciro byose cyane cyane mu nzego z’ibanze. Turasaba minisiteri ibishinzwe gusubira muri Politiki y’ihame ry’uburinganire igashyirwa muri gahunda zose z’igihugu.”
Avuga ko RWAMREC igiye gukora ubuvugizi kugira ngo inzego zibishinzwe harimo minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) bakwiye guhindura uburyo byakorwaga.
Agira ati “Turasaba ko niba habayeho kuvugurura politiki y’iheme ry’uburinganire, ikwirakwizwe muri nzego zose ku bo bireba. Abafatanyabikorwa barimo uturere na bo bakomeze bahugurwe kuko byagaragaye ko abategura gahunda z’uturere baba badafite ubumenyi buhagije ku kwimakaza ihame ry’uburinganire.”
Me Hitimana Sylvestre, ni Umunyamategeko mu rwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame n’uburinganire ukaba unashinzwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina (GMO). Avuga ko ubushakshatsi bwakozwe na RWAMREC bugaragaza ko uko politiki y’igihugu y’ihame ry’uburinganire n’iyo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina zashyizwe muri gahunda n’igenamigambi by’igihugu n’inzego z’ibanze.
Agira ati “Icyagaragaye ni uko mu rwego rw’inzego z’ibanze, usanga ihame ry’uburinganire batararyumva neza ku buryo baryinjiza mu igenamigambi ryabo rya buri munsi n’aho bagerageje kurikora bakaba nta bipimo bafite kugira ngo bamenye aho uyu munsi bageze.”
Avuga ko imbogamizi zagaragajwe kugira ngo ziveho inzego za Leta zose zikwiye gushyiramo ingufu bakagenera abakozi bose amahugurwa ahoraho kugira ngo gahunda zose zitegurwa ndetse n’igenamigambi byinjizwemo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kandi hashingiwe ku bipimo bifatika.
Kimonyo Augustine, impuguke ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, avuga ko serivisi nyinshi zizirikane gushyira muri gahunda yazo ihame ry’uburinganire, abatabizirikana ari bake cyane. Ariko kandi avuga ko n’aho babizirikana mu kubishyira muri gahunda usanga ishyirwa mu bikorwa ryazo bidasobanutse.
Agira ati “Byose biterwa no kutagira ibipimo bigaragaza uko bazakurikirana ibikorwa, hanagaragazwe impinduka. Abantu bakeneye gukomeza kongererwa ubumenyi mu buryo bwo gukoresha imibare, kuko ariyo ifasha kugaragaza ubusumbane mu buryo bw’imibare, binafasha kubona ahakeneye imbaraga. Abantu bakwiye gufata umwanya wo gusesengura ibibazo mu mizi, kugira ngo bikemuke burundu.”
Atanga inama ko ubwo serivisi zose zitera intambwe nziza ariko bakwiye kujya bagaragaza aho bafite intege nke hashingiwe ku bipimo bifatika, hanagaragazwa ibibazo byihariye muri buri gice.
Rwanyange Rene Anthere

Abantu baturutse muri Serivisi zinyuranye bamurikirwa ibyavuye mu bushakashatsi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Ifoto/Panorama)













































































































































































