Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kicukiro: Polisi yafashe umugore n’umugabo bakekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 26 Gashyantare 2019,  Polisi y’u Rwanda  yeretse itangazamakuru umugore n’umugabo bakekwaho gucuruza urumogi bakanarukwirakwiza mu bantu batandukanye.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko abafashwe ari Uwitonze Emmanuel w’imyaka 34 y’amavuko na Nyiramahingura Vestine w’imyaka 40. Aba bombi bafatiwe mu ntara y’Iburasirazuba bafite ibiro birenga 36 by’urumogi.

Uwitonze  yafatiwe mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana ku itariki ya 24 Gashyantare 2019, ubwo yari ahamagawe n’uwo yari asanzwe arugemurira amubwiye ngo abe amuzaniye ibiro 10 muri 25 yagombaga kumushyira.  Nyiramahingura we  yafashwe mu gitondo cyo ku wa kabiri mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, aho yari arimo ahinga akaba ari na ho yaruhishaga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko imikoranire myiza hagati ya Polisi, abaturage n’izindi nzego mu gufata abacuruza ibiyobyabwenge ikomeje gutanga umusaruro.

Yagize ati “Hari uburyo butatu budufasha kubafata; ubwa mbere n’abantu ku giti cyabo bakorana na Polisi bayiha amakuru, ubwa kabiri n’inzego z’ibanze ziba zizi ahantu babona abantu banywa ibiyobyabwenge bakatubwira twabafata bakabyemera, ubwa gatutu rero ni amakuru duhabwa n’aba tuba twafashe kuko iyo tubafashe batubwira uburyo babigenzaga Polisi ikarushaho kubikurikirana neza.”

CP Kabera akomeza avuga ko Polisi ikomeje  ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge  ifatanyije n’inzego bireba nka Minisiteri y’ubuzima, iy’urubyiruko, urubyiruko muri rusange, amatsinda (Clubs) atandukanye abirwanya hirya no hino mu mirenge ndetse no mu bigo by’amashuri.

Asoza avuga ko ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge  rigikurikirana n’abandi bakekwa, akagira inama abakishora mu bucuruzi bwabyo kubireka kuko ufashwe bimutera igihombo bityo umuryango we ukadindira mu iterambere, na we agahabwa ibihano biremereye birimo n’igifungo cya burundu.

Kuri ubu Uwitonze na Nyiramahingura bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB)  Sitasiyo ya Kicukiro, kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakekwaho.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu ngingo yaryo ya  263  riteganya ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7)  kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities