“Isuku yanjye, isuku yawe” bumwe mu bukangurambaga ku isuku n’umutekano, bwatangijwe n’abayobozi b’umurenge wa Nyamirambo akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali. Ubuyobozi bw’umurenge bugira buti “Nyamirambo ikeye kandi itekanye”.
Ubu bukangurambaga ku isuku n’umutekano bwatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Werurwe 2019, mu isantere ya Rwarutabura iherereye mu murenge wa Nyamirambo. Bukaba bwarahuje ubuyobozi bw’umurenge,inzego z’umutekano, abaturage n’abafatanyabikorwa bakorere mu murenge wa Nyamirambo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo, Marie Chantal Uwamwiza, yagize ati “Twatekereje gukorera muri kano gace ka Rwarutabura dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu byumwihariko n’abaturage kuko ariho hakigaraga ikibazo cy’isuku nke hakaba hakigaraga n’abannya inzoga zinkorano. Mu bukangurambaga turimo ‘Isuku yanjye, isuku yawe. Nyamirambo ikeye kandi itekanye’ turi kwibanda mubice byibyaro dufite kuko ku mujyi ho imyumvire yarazamutse cyane isuku n’umutekano babigize ibyabo”.
Yakomeje avuga ko uyu muganda udasanzwe w’isuku n’umutekano uzakomereza no mu tundi duce dutandukanye tugize umurenge wa Nyamirambo byumwihariko aho imyumvire ku isuku n’umutekano bitarumvwa kimwe. Yagize ati “ibi tuzabigeraho dufatanyije n’abaturage, kuko nibamara kumva ko isuku ariyabo, Nyamirambo izaza ku isonga muyindi mirenge igize umujyi wa Kigali”.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge, Supt Sano yakanguriye abari bitabiriye icyo gikorwa kugira isuku mu byo bakora byose kuko isuku ari isoko y’ubuzima.
Yakomeje kandi asaba abaturage ndetse n’urubyiruko by’umwihariko gufatanya n’inzego z’umutekano kuwubungabunga, bakagira uruhare rugaragara mu gutanga amakuru vuba y’abashobora gukora ibyaha no guhungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira no guta muri yombi abanyabyaha.
Yasoje aburira abacuruza ibiyobyabwenge kurya bari menge kuko amategeko akaze ahana ababicuruza n’ababikoresha. Yavuze ati “Hari byinshi abantu bacuruza bakiteza imbere, abacuruza ibiyobyabwenge babireke hakiri kare batarafatwa ngo bakurikiranwe n’ubutabera”.
Abaturage bo mu kagari ka Rugarama mu isanteri ya Rwarutabura bishimiye umuganda bakoranye nabayobozi babo kuko ubutumwa bahawe buzatuma babasha gukumira ibyaha bigaragara mu isanteri yabo no kongera amakarabu (Clubs) y’isuku mu nidugudu.
Umwe muri bo, Uwambaje Dancilla, yagize ati “Byatunejeje kuko tumenyereye gukora isuku aho dutuye tukirengagiza aho tujyenda, ahahurira abantu benshi naho dukorera. Twabwiwe ko nidukorera hamwe buri wese akabigira ibye tuzaba abambere mu mujyi wa Kigali. Tugiye kongera amakarabu y’isuku mu midugudu yacu hari byinshi rero tuzageraho. Ubu bukangurambaga tugiye kubugira ubwacu aho kuba ubwabayobozi”.
Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano, “Nyamirambo ikeye kandi itekanye”, buzamara igihe cyamezi ane.

Abaturage batuye muri santeri ya Rwarutabura mu karere ka Nyarugenge basabwe kugira uruhare mu kwita ku isuku n’umutekano.

Abaturage ba Rwarutabura bitabiriye umuganda.

Byiringiro Jean Elysee









































































































































































