Mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare ku makuru yahawe n’abaturage abagabo babiri bafanywe amajerekani ane y’ikiyobyabwenge cya kanyanaga.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, abo bagabo bafashwe ku wa 6 Gicurasi 2019, ubwo Polisi yari imaze guhabwa amakuru ko hari abagabo bacuruza bakanakwirakwiza icyo kiyobyabwenge, yahise ijya kubafata ibasangana Litiro 80.
Chief Inspector Of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko Polisi yahawe amakuru ko bariya bagabo bakora ibikorwa byo gucuruza no gukwirakwiza Kanyanga mu karere ka Nyagatare ndetse no mu tundi turere bituranye.
Yagize ati: “Abaturage bakimara kudua amakuru twahise dutegura igikorwa cyo kujjya gufata abo bagabo, arikokuko twari dufite amakuru yizewe ntibaturuhisje bahise batwereka aho bari bayahishe tuyasangamo.”
CIP Twizeyimana avuga ko nyuma y’ubukangurambaga bugenda bukorwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge abaturage bamwe na bamwe bagenda bamenya ububi bwabyo bakaba basigaye bagira uruhare mukubirwanya bagatangira amakuru ku gihe.
Ati: “Nibyiza kuba abaturage bamaze kumva neza ububi bw’ibiyobyabwenge uyu munsi bakaba aribo barimo gufata iya mbere mu kubirwanya batangira amakuru ku gihe. Biriya byose ni umusaruro w’ubukangurambaga Polisi y’u Rwanda igenda ikorera mu baturage.”
Yakomeje avuga ko kanyanga ari kimwe mu biyobyabwenge byangiza iterambere ry’uwabyishoyemo, kuko usibye kubifatirwamo akabihanirwa n’amategeko bigira n’ingaruka ku buzima bw’ubikoresha ndetse bikanaba isoko y’ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ibyaha byo gufata ku ngufu.
CIP Twizeyimana arasaba buri muturarwanda wese kubyirinda, ushaka gukora ubucuruzi agakora ubwemewe n’amategeko.
Aba bagabo Polisi yabashyikirije urwego rw’ ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri station ya Matimba.
Ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20,000,000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; bibarizwamo n’urumogi.
Panorama









































































































































































