Bamwe mu bayoboke b’Itorero rya ADEPR mu Rwanda barashinja itorero ryabo kubambura amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 80 yagiye yikuba ku migabane yabo iri torero ryabaguriye ubwo ryegukanaga ikigo nderabuzima cya Ngange, kiri mu murenge wa Karama mu karere ka Nyamasheke mu myaka 17 ishize. Icyakora itorero rya ADEPR rivuga ko nta mwenda ririmo aba bayoboke baryo cyane ko n’urukiko rwatesheje agaciro ikirego cyabo.
Nk’uko bamwe mu bayoboke ba ADEPR babitangarije Radio Flash dukesha iyi nkuru, Ngoga Theoneste na Uwemeye Azaliya, ndetse na Thacienne Mukandatinya ni bamwe mu bantu 9 bari bagize ishyirahamwe IMMUGA, ryashinze ivuriro mu mwaka 1998 ryaje kuvamo ikigo nderabuzima cya Ngange. Aba bavuga ko bimwe amafaranga yabo yo mu migabane baguriwe na ADEPR, na yo yari umunyamigabane w’iri vuriro, kuva mu mwaka wa 2002.
Ngoga Theoneste wari uyoboye iri shyirahamwe IMMUGA avuga ko bazengurukijwe mu nzego ariko ntibakemurirwe ikibazo. Ko babanje kubishyuza mu magambo, iby’amagambo bivaho barandika banga kubasubiza, kugeza igihe baandikiye inama nkuru butegetsi ya ADEPR mu 2012. Igisubizo ngo bakibonye mu Kuboza 2012, bababwira ko bihangana kandi ko ikibazo cyabo bagisuzumye bagasanga gifite ishingiro, ko bitarenze ku itariki ya 31 z’ukwa mbere 2013, bazaba bagikemuye.
Kimwe na bagenzi be, yaba Ngoga, Uwemeye na Mukandatinya bahoze ari abanyamuryango b’ishyirahamwe IMMUGA bavuga ko bifuza kwishyurwa, kuko bababazwa no kuba itorero ryakagombye kubarenganura, rikaba ari ryo rikora ibihabanye n’ibyo baba baryitezeho.
Icyakora ku rundi ruhande, aba bahoze ari abanyamigabane batangije ivuriro ryavuyemo ikigo nderabuzima cya Ngangi, ntibahakana ko batsinzwe urubanza rwa mbere gusa bemeza ko bashaka ko iri torero rihindura imigenzereze bityo ikibazo kikaba cyakemukirwa mu bwumvikane.
Umwe yagize ati “Batwishyuye, baba bashyize mu kuri. Kuko na bo ukuri baba bakwirengagiza bakureba. N’aho byananiranye, na Perezida wa Repebulika arururuka agasanga umuturage akamubwira ikibazo cye, kandi byagaragaye ko abaturage kenshi bakunda kurengana, kandi bagaragaje ikibazo cyabo. Gusa twizera ko igihugu cyacu kigendera ku mategeko, ko kitabura kuturenganura.”
Undi na we yagize ati “Ko na bo bose ari abakirisitu twese duhurira ku rugendo rugana mu ijuru, kubera iki koko bari gushaka kuruhanya? Numva ibyiza ari uko bakagombye kutwishyura hakiri kare, kugira ngo natwe basane imitima yacu. Iyo batatwishyura gutyo tugenda tugwa mu gihombo, bituma natwe twumva imitima yacu ibacira urubanza.”
Icyo ADEPR ibivugaho
Ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR mu Rwanda mu kiganiro bwagiranye na Radio Flash, ntibuhakana ko hari amafaranga burimo aba banyamuryango ariko rihakana akayabo ka miliyari 81 ndetse ko ayo bemeranwa ahari banayahabwa.
Rev. Past. Karuranga Ephrem, Umuvugizi wa ADEPR avuga ko nta biganiro bashobora kugirana n’abagannye inkiko, ndetse n’iki kibazo cyarangijwe binyuze mu nkiko.
Yagize ati “Batumweho kuko n’ubusanzwe bari basanzwe babishyura ntabwo ADEPR Ngange yanze kubishyura nta n’ubwo yabuze ubwishyu, ahubwo mbona barabikoze ku bushake.”
Akomeza avuga ko mbere yo kuvuga ko amafaranga y’umuntu ahari, ibihumbi 423 bikaza kugera kuri miliyari 81, ko ari ibintu na we wakumva ko bitari mu nzira iriyo. Ngo kugira ngo bajye mu rukuko hari izindi ntambwe zari zatewe.
Karuranga yongeraho ko hari amafaranga bari barahawe ndetse ko n’aho bishyuriwe hahari, hakaba hari hasigaye amafaranga ibihumbi 423 na yo ngo banze kuza kuyafata ariko nyuma y’igihe bifuza ko ayo mafaranga bayishyurwa, kandi bashingiye ku ishyirahamwe ryakuweho. Ngo niba iyo mishyikirano yarananiranye, uyu munsi ntiyakunda kereka bisubiye mu rukiko bakavuga ko ikirego bagitanze nabi.
Hagati aho ariko aba basaba kwishyurwa bemeza ko bazakomeza kugana mu nkiko iki kibazo cyabo kigakemuka.
Panorama













































































































































































