Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mu Rwanda hatangijwe amahugurwa agamije kurwanya ihohoterwa muri Afurika y’Iburasirazuba

Ku wa mbere tariki 24 Kamena, mu ishuri rya Polisi rya Gishari rihereye mu karere ka Rwamagana, hatangijwe amahugurwa y’ibyumweru bibiri yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Sexual and Gender Based Violence -SGBV) yitabiriwe n’abantu 26 baturutse mu bihugu 11 bya Afurika.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, aya mahugurwa ahuriwemo n’inzego za gisirikari, Polisi n’abasivile, yateguwe n’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye  z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force -EASF), aterwa inkunga n’igihugu cya Norvege.
Abitabiriye aya mahugurwa barimo abo mu Rwanda, Comoros, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudan, Uganda n’ibindi.

Aya mahugurwa agamije kurebera hamwe ibitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwigira hamwe no guhanahana ubumenyi ndetse n’uburyo bakora iperereza ngo hakumirwe ihohoterwa.

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana atangiza aya mahugurwa yavuze ko ari urubuga rwiza rwo kuganiriramo ibibazo bitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibyaha by’inzaduka hagamijwe kubahiriza amategeko.
Yagize ati “Aya mahugurwa ni ay’agaciro ku Rwanda ndetse no ku bindi bihugu birajwe ishinga no guhangana n’ibibazo by’ihohoterwa no kubungabunga amahoro n’umutekano w’ababituye.”

CP Nshimiyimana yavuze ko aya mahugurwa ari umurongo uhamye wo kubaka iterambere n’ubushobozi bufasha ingabo za EASF mu kunoza ibikorwa n’ishingano zabo za buri munsi.

Yagize ati “Aya mahugurwa ni igisubizo cy’imbogamizi mwahuraga nazo mu gukora iperereza no gukumira ibyaha bigaragara mu bihugu byinshi mukoramo mu ibikorwa byo kubungabunga amahoro.”

Assistant Commissioner of Police (ACP) Dinah Kyasiimire wo muri Uganda, yagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigira ingaruka k’uwarikorewe, ku muryango we, ku gihugu ndetse rikadindiza n’iterambere.

Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya mbere, azamara ibyumweru bibiri, akaba azafasha mu gukemura ibibazo by’ihohoterwa bikunze kugaragara mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities