Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

KICUKIRO: Bishimiye ikigero bariho mu gushyira mu bikorwa imihigo ya 2018-2019

Urwunge rw'amashuri rwa Karembure, kimwe mu bio by'amashuri byubatswe mu kerekezo cy'Umujyi wa Kigali (Ifoto/Nadine Everyne)

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yatangaje ko mu mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2018-2019; ibimaze gushyirwa mu bikorwa biri ku kigero gishimishije kandi mu nkingi zose, bikaba bigaragarira mu bikorwa byongerewe ndetse n’ibigikomeza ubu.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Jeanne Nyirahabimana avuga ko bashyizeho imihigo bagendeye ku byifuzo by’abaturage. Yagize ati “Imihigo twahize iri mu nkingi za Guverinoma zose, nk’Akarere twayitoranyije dushingiye ku cyerecyezo cy’Igihugu no ku byifuzo by’abaturage, ubundi tugenda dutoranyamo ibizakorwa hibanzwe ku byihutirwa kurusha ibindi ndetse no ku ngengo y’imari ihari.”

Yongeraho ko ibyakozwe byagarutse ahanini ku guhuza ubutaka mu Mirenge nka Masaka, Gahanga, Kigarama na Gatenga, hagamijwe kongera umusaruro uva ku bihingwa; gutera intanga amatungo no kuyakingira. Mu bikorwa remezo hatunganyijwe imihanda na ruhurura, hubatswe kandi ishuri ry’icyitegererezo Akarere kahawe na Nyakubahwa Perezida wa Republika ndetse na Poste de Sante ya Karembure.

Ni ibikorwa ibyinshi muri byo byasojwe ubu bikaba bifasha abaturage, usibye nk’imihanda igikorwa n’ishuri rya GS Karembure biteganywa ko imirimo yo kuryuzuza neza izarangirana byibura n’ukwezi kwa 10.

Ingero muri byo hari Poste de Sante Karembure yabaye igisubizo ku baturage batari bake, bakoraga ingendo ndende bajya ku Kigo Nderabuzima ariko aho yuzuriye bakaba baroroherejwe.

Murenge wa Niboye hari ruhurura imanukira mu Kagari ka Nyakabanda, yakomeje kujya yangiza byinshi ndetse inatwara ubuzima bw’abantu ariko ubu impungenge zayo zikaba zararangiye nk’uko umuyobozi w’aka Kagari yabitangaje.

Ngiruwonsanga Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabanda, ati “Iyi ruhurura yaje kudukemurira ibibazo by’isuku n’umutekano kuko amazi yasigaga ingo zimwe na zimwe ahameze nko mu manegeka, ariko ubu abaturage cyane abayituriye bishimiye ko bari heza ndetse mu mutekano.”

Ingamba mu kubaka umujyi umwe

Dr Nyirahabimana, umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yabwiye itangazamakuru ko mu muhigo wo kubaka umujyi umwe, nk’Akarere kihutisha iby’ibanze gafite gukora bityo mu bufatanye n’utundi turere hagahuzwa ibikorwa hagamijwe kwagura no guhuza umugi.

Aha yatanze urugero rw’umuhanda wa Kagarama mu gace ka Muyange (6.5 km) uzahuza Kagarama na Gahanga, Kagarama-Kanombe ugakomeza ufata uwa Busanza. Ukazuzura utwaye hafi miliyari 6 aho uzafasha umubare munini w’abaturage bamaze gutura ibi bice, ndetse ukazabafasha mu ngendo ugabanya ubucucike bw’ibinyabiziga bikunze kugaragara henshi mu bice bigize Umujyi wa Kigali.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019 Akarere ka Kicukiro kahize imihigo 57, muri yo 23 ni imihigo yo mu nkingi y’ubukungu, 22 yo mu nkingi y’imibereho myiza na 12 yo mu nkingi y’imiyoborere myiza; ishyirwa mu bikorwa ryayo yose ubu riri ku kigero gishimishije.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities