Mu gitondo cyo ku wa kane tariki ya 25 Nyakanga 2019, mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC: National Police College) riherereye mu karere ka Musanze, habereye igikorwa cyo gutanga amaraso yo gufashisha indembe ziyakeneye kwa muganga.
Iki gikorwa cyateguwe na Polisi ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) ishami rya Musanze, muri gahunda y’Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.
Abapolisi barenga 100 batanze amaraso ku bushake, aho buri wese yatanze angana na ml 450. Abakitabiriye n’abapolisi bakorera muri NPC.
Umuyobozi wungirije w’ishuri rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Faustin Ntirushwa, yashimiye abapolisi bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, akomeza avuga ko Polisi ifite inshingano zo gutabara abari mu kaga ndetse no gukora ibikorwa bituma abaturarwanda barushaho kugira umutekano ndetse n’ubuzima bwiza.
Yagize ati “Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, hakorwamo byinshi bitandukanye birimo no gutanga amaraso, cyane ko nk’urwego rushinzwe umutekano ruba rugomba kurinda abaturage bafite ubuzima bwiza buzira umuze.”
CP Ntirushwa yakomeje avuga ko ari n’igikorwa kiza cyo kwiyubakira igihugu, kuko igihugu ari abaturage kandi bafite umutekano uhagije ushingiye kuba bafite imibereho myiza n’ubuzima bwiza.
Bizimana Martin umuganga muri RBC ishami rya Musanze yavuze ko bishimiye cyane uko iki gikorwa cyagenze aho abapolisi bitabiriye ari benshi.
Yagize ati “Si ubwa mbere Polisi y’u Rwanda ikoze iki gikorwa cyo gutanga amaraso, turashimira ubufatanye buri hagati yacu na Polisi kuko buri gihe baduha amaraso, bakanadufasha no gushishikariza abandi kuyatanga.”
Uyu muganga yavuze ko Polisi itabaha amaraso gusa mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo, kuko buri gihe uko bakeneye iyi serivisi ibibafashamo mu buryo bworoshye.
Yakomeje avuga ko aya maraso agiye gufasha abantu bayakeneye kandi ko atabara abari mu kaga nk’abantu bahuye n’impanuka, abagore babyara ndetse n’izindi ndwara zituma umuntu akenera kongererwa amaraso.
Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi gukorwamo ibikorwa byinshi bitandukanye birimo kubaka ibiro by’imidugudu itarangwamo ibyaha, kubakira abatishoboye, gutanga ubwisungane mu kwivuza, kugabira abantu, gutanga amatara n’amazi ndetse hakiyongeraho n’igikorwa cyo gutanga amaraso.
Ibyo bikorwa byose Polisi ibikora mu rwego rwo kurushaho kuzamura imibereho myiza y’abaturage no gushimangira ubufatanye hagati yayo n’abaturage.
Panorama









































































































































































