Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abantu 1170 bamaze gufatwa batwaye imodoka bagasomye

Kuva muri Mutarama kugeza muri Kanama 2019, ni ukuvuga mu mezi umunani gusa, abantu bagera ku 1170 nibo bamaze gufatwa barengeje igipimo cya alukoro batwaye imodoka.

Uyu mubare ugaragazwa na Polisi y’u Rwanda, ntubarirwamo abafashwe muri Nzeri 2019, batwaye imodoka bivugwa ko basinze.

Mu matariki ya 13 kugeza 15 Nzeri 2019, hafashwe abashoferi 144. Na ho mu mu mpera z’icyumweru gishize cyasojwe ku itariki ya 22 Nzeri 2019, hafashwe abashoferi 90 bivugwa ko bari batwaye imodoka basinze.

Mu kwezi kwa Kanama abantu batanu basize ubuzima bwabo mu mpanuka zaturutse ku businzi.

Ni mu gihe Polisi y’u Rwanda yagiye imenyesha abantu ko nta mushoferi wemerewe gutwara ikinyabaziga yanyoye ibisindisha bifite umusemburo uri hejuru y’igipimo cya 0.08.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yatanze kuri Televiziyo y’u Rwanda ku wa 16 Nzeri 2019, yavuze ko ufashwe atwaye ikinyabiziga yasinze acibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw) na ho ufashwe yakubaganyije cyangwa agacomokora akagabanyamuvuduko acibwa ibihumbi magana abiri (200,000Frw) kandi akaba azakomeza kwiyongera uko abantu barushaho kutumva uburemere bw’iki cyaha cyo gutwara ikinyabiziga wasinze.

Amakuru akomeza gukwirakwira avuga ko amande acibwa abatwaye imodoka basinze, uretse no gufungwa iminsi itanu, hiyongeraho imashini izatwara imodoka y’uwasinze yishyurwa ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35.000Frw), guhungabanya urujya n’uruza rw’ibinyabiziga (25.000Frw), kutita ku gutwara imodoka amande ni ibihumbi icumi (10.000Frw) no gusindira mu ruhamwe bihanishwa amande y’ibihumbi ijana (100.000Frw). Ibi bivuze ko amande yose hamwe agera ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu na makumyabiri (320.000Frw).

Ukurikije iyi mibare byashoboka ko mu isanduku ya Leta haba harinjiyemo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 374 (374,400,000Frw).

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities