Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyamakuru basanga hakwiye ingengo y’imari yihariye ku itangazamakuru

Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC: Rwanda Media Commission) na bamwe mu banyamakuru bavuga ko Guverinoma ikwiye kugenera Itangazamakuru ingengo y’imari, kuko rikwiye gufatwa nk’urwego ruha serivisi abaturage hatagamijwe inyungu z’amafaranga gusa.

Inkuru yatambutse kuri Radio Rwanda mu gitondo cyo ku wa 21 Ukwakira 2019, Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura ndetse na bamwe mu banyamakuru, bagarutse ku nshingano z’itangamakuru, bavuga ko ariko hekenewe imbaraga za Leta ndetse n’iz’Urugaga rw’Abikorera mu kongerera ubushobozi Itangazamakuru kuko rigeza amakuru kuri rubanda kandi nta kiguzi.

Umuyobozi wa RMC, Barore Cléophas yavuze ko itangazamakuru rikwiye kumvikana nka serivisi zihabwa abaturage, hanyuma rikagenerwa ingengo y’imari kandi rigakorwa ku buryo bwagutse.

Yagize ati “Hakenewe abumva akamaro k’amakuru bakayashoramo imari. Abo bashobora kuba Leta cyangwa abashoramari ku giti cyabo. Leta ikwiye kugenera ingengo y’imari itangazamakuru ikabyumva muri ubwo buryo ko itangazamakuru ari serivisi iha abaturage, igomba guha abaturage.”

Barore yakomeje avuga ko kugira ngo itangazamakuru ryunguke [akeza karigura kakanigurisha], hakwiye kubaho abanyamwuga bakora mu itangazamakuru ryagutse, ryagurisha no hanze y’u Rwanda.

Akarikumutima Regine ni umwe mu bashoye imari mu itangazamakuru aho yari afite ikinyamakuru “Angels Ubuto n’Ubukuru” cyandika ku bijyanye n’uburezi, ariko nta gihe cyamaze kubera guhomba. We na bagenzi be bakora umwuga w’itangazamakuru bavuga ko uru rwego rugihura n’imbogamizi zishingiye ku mikoro, imishinga y’itangazamakuru itarizwe neza n’ubumenyi buke ndetse n’uko bamwe mu bikorera batarumva uruhare rw’itangazamakuru mu iterambere. 

Gusa ngo inzego za Leta na zo zikwiye kongerera imbaraga urwo rwego, kuko bitagenze bityo abashora imari mu itangazamakuru bakomeza guseta ibirenge cyangwa bakajya gushora imari mu bindi byunguka mu buryo bugaragara.

Yagize ati “Sinavuga ko gushora mu itangazamakuru ari ikintu cyakongera kunkurura kuko nkanjye narishoyemo, nyuma yo kubona ibibazo biri mu bana, nshyiramo amafaranga mbona kitunguka. Nasohoye ikinyamakuru inshuro enye. Ariko ntabwo cyanyinjirije, ahubwo ayo nashyizemo yahiriyemo. Ikigaragara ni uko mu itangazamakuru harimo ibibazo cyane cyane ibijyanye n’inyungu, ku buryo utavuga ko washoramo amafaranga ukunguka, ahubwo ayo washoyemo wayatakaza burundu.”

Yakomeje avuga ko Leta ikwiriye kubafasha kugira ngo nibura abaturage bose babanze basobanukirwe agaciro k’itangazamakuru, noneho bumve ko gukorana n’itangazamakuru harimo inyungu, hanyuma n’ubukangurambaga bukajya mu nzego zitandukanye no mu bigo bya Leta kugira ngo n’ibikorana n’itangazamakuru umuturage abonereho urugero.

Mutuyeyezu Oswald ni umunyamakuru ubimazemo igihe kitari gito, ubu ukorera Radio na TV 10. We agereranya itangazamakuru nk’ikibuga kinyerera. Avuga ko ushinze igitangazamakuru gishyashya agomba gufata abanyamakuru b’abahanga kugira ngo kizamenyekane; ariko kureba impano byarangiye bitagitanga umusaruro, nanone bisaba ubwitonzi.

Agira ati “Kuba igitangazamakuru bivuka ejo bigafunga, ni abantu batiga neza isoko. Igitangazamakuru gicuruza gisaba ubuhanga bukomeye kandi gisaba ko ya mafaranga ubonye ntuyapfushe ubusa. Ni nko gutunga ikipe y’umupira w’amaguru aho ugumana umukinnyi w’umuhanga. Niba wari wubakiye ku banyamakuru b’abahanga ni ukubakomeraho.”

Akomeza agira ati “Ntabwo natera ibuye Leta ngo ntiyashyizeho uburyo bwo kwigisha uyu mwuga, amashuri arahari, ariko abantu bajya mu kibuga bagasanga kiranyerera bakigira gukorera ahandi.”

Mutesi Scovia, uyobora ikinyamakuru Mama Urwagasabo, we avuga ko Leta ikwiye guhindura uburyo ifata itangazamakuru kugira ngo ribashe gutera imbere. Akomeza avuga ko Itangazamakuru ribarirwa igihe kimwe mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) kandi ari urwego rukorana n’imiryango itegamiye kuri guverinoma idaharanira inyungu, kandi rigasabwa no kwiyandikisha mu kigo k’igihugu k’iterambere (RDB) ahandikirwa ibigo by’ubucuruzi kugira ngo na ryo rizatange imisoro.

Agira ati “kandi n’ibikoresho by’itangazamakuru birahenze kugira ngo umuntu abizane mu gihugu arabisorera; ni ikibazo mu gihe atazinjiza amafaranga. Ubwo buryo rero Leta idufatamo, butuma umushoramari atazajya mu itangazamakuru. Kuko niba ikigo cya leta kiguhamagariye ubuntu, uwikorera na we ni uko, nyamara wowe uzatanga imisoro.”

Niyonagize Fulgence, umukozi mu muryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) avuga ko uruhare rwa Leta na rwo rukenewe mu guteza imbere itangazamakuru, ariko n’abikorera bakumva ko bafite inyungu mu kwifashisha itangazamakuru.

Agira ati “Leta ikwiye gushyiramo uruhare rwayo mu gufasha ibitangazamakuru kuko mu byo rikora harimo gufasha Leta mu kuzamura imyumvire y’abaturage, ikindi ni uko abikorera bacu bakwiye kumva ko gushora mu itangazamakuru bakamamaza ibyo bakora nta gihombo kirimo. Ikindi ni uko bene ibitangazamakuru na bo bakwiye kumenya uko bamamaza, ku buryo uzanye amafaranga ahitamo aho ayashyira hamunogeye.”

Imibare igaragazwa n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), igaragaza ko magingo aya mu Rwanda habarurwa amaradiyo 34, televiziyo 14, ibinyamakuru byandika bigasohoka mu icapiro 36 n’ibikorera kuri murandasi 95. Ibi bitangazamakuru byose bibarurwamo abanyamakuru basaga 1000 bafite ikarita ibaranga itangwa n’Urwego ribifitiye ububasha -RMC.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities