Mu murenge wa Remera, Akarere ka Ngoma, ku wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2019, ku munsi mukuru wa Noheli, ku bufatanye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, Polisi y’u Rwanda yasanze abana batatu b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 17, mu kabari k’umucuruzi witwa Ndaruhutse Theophile barimo guhabwa inzoga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, avuga ko Ndaruhutse yafashwe ari we ubwe arimo kugurisha abo bana inzoga, akaba agomba gushyikirizwa ubutabera.
Yagize ati “Abapolisi bari mu bikorwa byabo bya buri munsi byo gucunga umutekano baza kugera ku kabari ka Ndaruhutse bahasanga bariya bahungu batatu barimo kunywa inzoga. Ndaruhutse ubwe mu kabari ke ni we warimo kubaha izo nzoga. Ni icyaha agomba gukurikirwanwaho n’ubutabera.”
Ibi babaye mu gihe Polisi y’u Rwanda mbere y’uko iminsi mikuru itangira yari yaburiye abantu kuzirinda guha abana inzoga cyangwa kubajyana mu bikorwa bibaganisha mu gukora ibyaha. Ndaruhutse akaba yararenze kuri izi nama, ahubwo aha abana inzoga yitwaje ko ari mu minsi mikuru atitaye ku cyo amategeko avuga ku bana batarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko.
CIP Twizeyimana yagize ati “Uriya mugabo yirengagije inama Polisi yari yatanze ndetse anirengagiza icyo amategeko avuga ku kutagurisha cyangwa guha abana inzoga n’ibindi bisindisha. Muri iyi minsi mikuru abantu barasabwa kuba maso igihe abana bashaka kunywa ibisindisha.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yongeye kwibutsa abafite utubari kwirinda guha abana ibisindisha cyangwa ngo babemerere kwinjira mu tubari batari kumwe n’abashinzwe kurera abo bana. Ni mu rwego rwo kubarinda ko hatagira ababashora mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge no gushorwa mu bikorwa by’ubusambanyi cyane cyane ku bana b’abakobwa.”
Yakomeje akangurira ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kurera kugenzura abana ko bari aho bagomba kuba bari mu gihe gikwiye.
Itegeko no 71/2018 ryo ku wa 31 Kanama 2018 ryerekeye kurengera umwana, mu ngingo yaryo ya 27 igika cya gatatu bavuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000Frw) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000Frw).
Rwanyange Rene Anthere














































































































































































