Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Hafashwe abantu barindwi bacuruzaga bakananywa ikiyobyabwenge cya Heroine

Ku wa 25 Ukuboza 2019, umusore witwa Nduwayo Espoir yafatiwe mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge anyway Heroine, ahita ajya kwerekana aho abigura mu karere ka Huye hafatirwayo abantu barindwi. Abo bafashwe harimo umukobwa umwe.

Amakuru dukesha Polisi y’u Rwanda agaragaza ko Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe itsinda ry’abantu umunani (8), banywaga bakanacuruza ikiyobyabwenge cya Heroine. Barinwdi (7) bafatiwe mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma biturutse ku makuru yari amaze gutangwa n’uwari umaze gufatirwa mu mujyi wa Kigali anywa iki kiyobyabwenge cya Heroine.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko tariki ya 25 Ukuboza habanje gufatwa uwitwa Nduwayo Espoir ufite imyaka 22 afatiwe mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge. Uyu Nduwayo yahise ajyana abapolisi aho agura kiriya kiyobyabwenge mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma.

CIP Twajamahoro yagize ati “Tuzame gufata Nduwayo yaduhaye amakuru ko iriya Heroine ayigura k’uwitwa Ngabo Faustin bakunze kwita Ogi w’imyaka makumyairi n’itanu, uba mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma. Yaratujyanye atugeza aho Ngabo aba tumufatana udupfunyika cumin a kamwe tw’ifu ya Heroine.”

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko kwa Ngabo Faustin abapolisi bahasanze umukiriya wari waje kurangura iyo Heroine witwa Tuyishime Allain w’imyaka 22 bakunze kwita Mario.  Muri ako kanya hari abandi bakiriya bahamagaraga Ngabo bamubwira ko bashaka kugura icyo kiyobyabwenge aribo uwitwa Sadam Abdul bakunda kwita Chady, afite imyaka 24, Murwanashyaka Yves w’imyaka 22, Mutabazi Richard w’imyaka 23 na Nshimiyimana Olivier w’imyaka19. Aba bose nabo baraje batazi ko abapolisi bamaze gufata Ngabo, nabo bahita bafatirwa aho.

Ubwo Polisi yakoraga igikorwa cyo gufata Nduwayo Espoir yari yanabwiye abapolisi ko hari umukobwa witwa Umubyeyi Nailla ufite imyaka 21, nawe ujya umugurisha Heroine uwo nawe yagiye kumwerekana aho atuye aho mu murenge wa Ngoma, yabanje kumuhamagara amubwira ko yaje kumureba i Huye ngo amugurishe icyo kiyobyabwenge.

Yaramuhamagaye ngo bahurire ahantu  amuhe icyo kiyobyabwe ariko uwo mukobwa bagiye guhura yikanze abantu ajugunya cya kiyobybwenge yari azanye ashaka kwiruka abapolisi bahita bamufata.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo avuga ko uwitwa Nduwayo Espoir,  Ngabo Faustin, Tuyishime Allain na Umubyeyi Nailla bahise bazanwa mu mujyi wa Kigali kuko bari bafite amakuru y’aho iki kiyobyabwenge cya Heroine gikomoka.

Ni mu gihe abitwa Sadam Abdul, Murwanashyaka Yves, Mutabazi Richard na Nshimiyimana Olivier bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Ngoma.

Heroine ni ikiyobyabwenge gikomeje kugaragara mu rubyiruko rutandukanye mu Rwanda, muri uku kwezi k’Ukuboza mu mujyi wa Kigali hafatiwe  abasore babari harimo uwigeze kuba umunyamakuru. Tariki ya 24 Ukuboza 2019 hafashwe umusore w’umunya-Uganda nawe wari winjiranye Heroine mu Rwanda aje kuyicuruza.

CIP Twajamahoro avuga ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge aho biva bikagera kuko byangiza ubuzima bw’abanyarwanda cyane cyane urubyiruko, ndetse bikaba intandaro yo gukora ibyaha.

Ati “Polisi y’u Rwanda ntizihanganira umuntu uwo ariwe wese ukoresha ibiyobyabwenge ku butaka bw’u Rwanda. Heroine yo ni umwihariko kuko iri mu biyobyabwenge bihambaye kubera ubukana bwayo mu kwica ubuzima bw’abantu ndetse ikanabakenesha kuko ihenda cyane.”

Yakomeje ashimira bamwe mu baturage bamaze kumva neza ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge bakaba aribo barimo gufasha Polisi kubirwanya, yabasabye gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.

Ubwoko bw’ikiyobyabwenge cya Heroine buri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye aho ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw).

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities