Ntalindwa Theodore,Visi Perezida w’ikipe ya Kiyovu SC, ahamya ubu ikipe izajya yifuza gutwara umukinnyi ukinira Kiyovu bitazajya biyorohera na gato ko bizasaba kwiyuha ikiya.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2020 mu muhango wo gutangaza ku mugaragaro amasezerano y’ubufatanyabikorwa bamaze kugirana n’ikigo Bakheresa Group kibarizwamo uruganda rwa Azam, rwahaye iyi ikipe akayabo ka miliyoni 132 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 4.
Imbere y’Itangazamakuru Ntalindwa yahamije ko impamvu Kiyovu sport imaze imyaka irenga 20 itegereje igikombe, ari ukubera impamvu z’ubukene, gusa kubera ubu bufatanye na Azam bigiye kugora amakipe yajyaga atwara abakinnyi bayou ko yishakiye.
Yagize ati “aya masezerano y’ubufatanyabikorwa ni Win Win, mpa nguhe. Azam iduhaye amafaranga ariko na Kiyovu hari ibyo igomba gukora. Turabyishimiye kuko bizafasha Kiyovu ndetse n’umupira w’u Rwanda.”
Yongeye ho ati “Impamvu Kiyovu imaze imyaka myinshi idatwara igikombe, ni ikibazo cy’ubukene. Twasinyishaga umukinnyi imyaka ibiri, yamara gufatisha bagahita bamutwara. Ubu tuzajya tubasinyisha n’irenze ibiri; ikipe izajya ikura umukinnyi muri Kiyovu izajya iba yiyushye akuya.”

Abayobozi ba Kiyovu SC n’Umuyobozi wa AZAM mu kiganiro n’abanyamakuru (Ifoto/Raoul N.)
Said Salim Awadh Bakhresa, uyubora Azam mu Rwanda, yavuze ko ari ibyishimo amakipe yo mu Rwanda nka Kiyovu nk’ikipe ikomeye bizagira uruhare mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.
Yagize ati “Ni byiza gufatanya n’ikipe ikomeye nka kiyovu, kuko bizafasha no guteza imbere umupira w’amahguru twizeye ubufatanye bwiza, kuko ni ikipe ifite abafana benshi mu Rwanda.”
Uyu muhango kandi wabereye rimwe n’uwo gusinyana n’ikipe ya Patriots BBC ibarizwa mu kiciro cya mbere muri Basket mu Rwanda, amasezerano y’imyaka ibiri afite agaciro ka miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda.
Azam ikomeje gufasha siporo y’u Rwanda dore ko nyuma y’umwaka wari ushize isheshe amaserano yari ifitanye na Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ibi bikaba bije nyuma y’iminsi ibiri gusa isinye andi hamwe n’ikipe ya APR FC aho iyi kipe izahabwa akayabo ka miliyoni 232 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 4.

Ikipe ya Patriots BBC yahawe inkunga ya 48.000.000Frw mu gihe cy’imyaka (Ifoto/Raoul N.)
Usibye aya mafaranga AZAM izajya iha ibikoresho aya makipe ya APR FC, KIYOVU SC na PATRIOTS BBC. Aya makipe akazajya yambara imyenda yanditseho AZAM ndetse uru ruganda rukaba rufite uburenganzira bwo kwamamaza ku mikino aya makipe yakiriye.
Raoul Nshungu













































































































































































