Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Remera/Nyabisindu: Abaturage baratakamba ko amazi aturuka kuri Stade Amahoro arimo kubasenyera

Ibi bipangu byatwawe n'imvura yaguye ku cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2020 (Ifoto/Panorama)

Abaturiye ruhurura itwara amazi aturuka mu bice bya Stade Amahoro iyajyana mu mubande w’Akagari ka Nyabisindu baratabaza ko hatagize igikorwa, uretse kuba aya mazi yamaze gusenya ibipangu, ahubwo na bo ashobora kuzabatwara.

Imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa 2 Gashyantare 2020 yasenyeye abaturage baturiye ruhurura igabanya umudugudu wa Kagara n’uwa Marembo I yo mu kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera, yahitanye bimwe mu bipangu biyegereye, intengu zikaba zatangiye gusatira n’ibindi bice by’ibibanza.

Abaturage baratabaza ko ruhurura irenze ubushobozi bwabo ku buryo bafite impungenge ko inzu na zo zizagenda (Ifoto/Panorama)

Ndayobotse Silas, utuye mu mudugudu wa Marembo I, avuga ko imvura yaguye ku cyumweru tariki ya 2 Gashyantare imusenye ku nshuro ya gatatu ariko aho bigeze nta kindi we na bagenzi be babona bakora kuko birenze ubushobozi bwabo.

Agira ati “Mu mpera z’umwaka ushize, imvura yaguye mu minsi ya Noheli yaransenye. Nakoze iyo bwabaga ndongera ndasana ariko byabaye iby’ubusa kuko iyaguye nyuma y’ubunani yongeye ikabisenya. Ariko iyaguye ejo iteye ubwoba kuko amazi arimo kumanuka ntitwayigondera, ni menshi cyane. Igipangu cyanjye cyose kimaze kugenda ndetse n’iby’abaturanyi banjye. Bitangiye gutwara n’ikindi gice cy’ikibanza. Birenze ubushobozi bwacu pe.”

Mwiza Mutagoma utuye mu mudugudu wa Kagara, avuga ko amazi arimo kumanuka ari menshi cyane ku buryo arenze ubushobozi bwa Ruhurura isanzwe.

Ati “Aho bamariye kubaka kuri sitade amazi yatubanye menshi cyane. Ntibyari bisanzwe ko angana gutya kuko azamuka akagera ku bipangu. Araza ari menshi cyane n’ubwo abaturage twafatanya ntidushobora kubaka ruhurura yayafata.”

Avuga ko ubwa mbere amazi yamusenyeye yishakamo ubushobozi kuko byamutwaye amafaranga arenga miliyoni eshanu. Imvura yaguye kuri Noheli umwaka ushize na bwo yaramusenye, ndetse n’iyaguye ku itariki ya 2 Gashyantare 2020 yaje isenya igipangu inatwara amatafari n’amabuye.

Ati “Dufite impungenge ko umunsi imvura izagwa abantu baryamye mu gitondo tuzasanga hari abagiye, amazi yabatwaye. Birenze ubushobozi bwacu kuko bisaba ko hubakwa ruhurura nini yafata ayo mazi yose.”

Imvura ikomeje hari abo amazi yazatwara kuko ubutaka bwamaze kugenda (Ifoto/Panorama)

Mberebahizi Raymond Chretien, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama yadutangarije ko muri iki gihe hari imvura idasanzwe kandi yabaye nyinshi bityo Ibiza biba byinshi ariko kubaka ruhurura biri mu nshingano za Leta.

Agira ati “Kubaka ruhurura ni inshingano za Leta, ariko kubera ko ubu turi mu bihe bidasanzwe hari n’ibiza byinshi, icya mbere ni ukurengera ubuzima. Abo baturage bafate iya mbere mu kurengera ubuzima bw’imiryango yabo mu gihe tugishaka igisubizo kirambye cy’iyo ruhurura.”

Akomeza atangaza ko kubaka ruhurura bidakorwa ako kanya uko ikiza kije kuko bisaba kubanza gukorerwa inyigo, hagakurikiraho gushaka ingengo y’imari, ku buryo ikibazo gikemuka burundu. Asaba abaturage kurengera ubuzima bw’imiryango yabo, ahasigaye ibindi Leta izabikemura kandi bitari kera ariko kandi hanakenewe ubufatanye n’abaturage.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities