Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kanombe: Hatashywe ikigo kivura Kanseri kizajya cyakira n’abakoresha Mituweli

Perezida wa Repubulika ubwo yari amaze gufungura kumugaragaro ikigo kivura Kanseri mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu kigo cy’igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), ku bufatanye na Minisiteri y’Ingabo n’abafatantabikorwa, ku wa 4 Gashyantare 2020 mu kuzirikana umunsi wahariwe kurwanya kanseri, hafunguwe ku mugaragaro ikigo kivura kanseri hifasishijwe uburyo bwo gutwika uturemangingo twayo bizwi nka radiotherapie. Iki kigo cyatashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Iki kigo kiri mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda biri mu murenge wa Kanombe. Ubu buryo bwo kuvura Kanseri hifashishijwe ikoranabuhanga, bizafasha Abanyarwanda bajyaga kwivuriza zimwe muri Kanseri zari zikomeye kubona aho bazivuriza mu Rwanda. By’akarusho ni uko abarwayi bakoresha Serivisi z’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) na bo bazajya bakirwa.

Ibitaro bya cancer by’u Rwanda biri muri kiriya kigo bizajya bikoresha imashini kabuhariwe mu gushiririza uturemangingo twazo zitwa Elekta zokoresha ibyo bita Linear Accelerators na Volumetric Modulated Arc Therapy mu kuvura.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame wafunguye iki kigo ku mugaragaro, yavuze ko icyo kigo ari ingirakamaro kuko cyatangiye kuvura Abanyarwanda, kikaba kitezweho kugabanya amafaranga menshi yakoreshwaga mu kohereza abarwayi hanze.

Agira ati “Iki kigo cyatangiye kubungabunga ubuzima bw’abantu kuko hari abavuwe. Twajyaga dukoresha amafaranga menshi buri mwaka twohereza abarwayi bake ba kanseri kuvurirwa hanze, kandi dufite abarwayi benshi. Murumva rero akamaro k’iki kigo, ari yo mpamvu tuzacyagura mu gihe kiri imbere kugira ngo gikore n’ibindi byinshi.

Ubu Abanyarwanda benshi ndetse n’imiryango yabo bashobora gufashwa n’iki kigo, bakaba bapimwa ndetse bakanavurwa kanseri, haba ku bivuza bataha ndetse n’abavurwa bacumbikiwe. Nubwo tugifite byinshi byo gukora, iyi ni intambwe ikomeye mu rwego rw’ubuzima muri rusange.”

Yakomeje asaba abantu kugira umuco wo kwirinda kuko bifite akamaro kamwe no kwivuza, ngo abantu bagakurikiza inama z’abahanga, barya indyo yuzuye, bagakora siporo, bakirinda itabi, ibyo ngo bikagabanya cyane ibyago byo kwandura kanseri.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko iki kigo kizavura abantu benshi bajyaga kwivuza mu mahanga kandi bagatanga amafaranga menshi ariko ubu bizaborohera kuko bazajya batanga make cyane kurusha ayo batangaga hanze.

Ikigo gifite ubushobozi bwa kwakira abantu nibura 200 ku munsi

Icyo kigo cyatangiye kuvura muri Werurwe 2019 kimaze kwakira abantu 317. Gifite imashini eshatu zigezweho zirimo isuzuma ndetse n’izindi ebyiri zivura kanseri zikoresheje imirasire, zikaba zifite ubushobozi bwo kuvura abantu bari hagati ya 150 na 200 ku munsi.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iyi “Radiotherapy Centre’ ari cyo kigo giteye imbere kuri uru rwego muri Afurika y’Iburasirazuba, kikazajya kinafasha abarwaye kanseri bageze mu gihe cy’uburibwe bukabije.

Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibitangaza, mbere yo kugira iki kigo kivura kanseri mu Rwanda kiri mu Bitaro bya Gisirikare, nibura miliyoni imwe y’amadolari yakoreshwaga mu kohereza abarwayi mu mahanga ngo bahabwe ubu buvuzi bwa radiotherapy, mu gihe abafite ubwishingizi bwigenga, abari munsi ya 10 ku ijana bakeneye ubu buvuzi ari bo babashaga kububona.

Perezida wa Repubulika yeretswe ikoranabuhanga mu kuvura Kanseri.

Kuva iki kigo cyatangira gutanga serivisi muri Werurwe 2019, abarwayi basaga 350 bamaze kukivurirwamo ndetse 57 ku ijana bafashijwe na mituweli.

Magingo aya iki kigo cyakira abarwayi 50 ku munsi, mu gihe gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 80 ku munsi, no kuvura abagera ku 150 hifashishijwe imashini ebyiri gifite.

Kugeza ubu kanseri ni indwara ihitana abantu benshi, ahanini mu Rwanda bikaba biterwa n’uko itisuzumishwa ngo ivurwe hakiri kare.

Kanseri ihitana abatari bake

Kugeza ubu kanseri iza ku mwanya wa kabiri mu ndwara zihitana abantu benshi ku Isi, aho mu mwaka wa 2018 abantu miliyoni 9.6 bayizize. Nibura ku Isi yose, umwe mu bantu batandatu bapfa aba azize kanseri.

Muri uwo mwaka, mu Rwanda abantu bagera ku 10.704 barwaye kanseri, abagera ku 7.762 irabahitana nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) ribitangaza. Ikibabaje ni uko amahirwe yo gukira kanseri akiri hasi cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, harimo n’u Rwanda.

Iyi mibare kandi yerekana ko hafi 70 ku ijana by’abantu ihitana, babarizwa mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere. Abahanga mu buvuzi bwa kanseri bavuga ko zifite amoko arenga 100, zigahabwa amazina bitewe n’igice cy’umubiri zafashe, gusa ngo 40 ku ijana abantu bashobora kuzirinda, bakurikije inama z’inzobere.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba avuga ko iki kigo kizagabanya cyane umubare w’abahitanwaga n’indwara ya kanseri kubera kubura ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu mahanga.

Ubusanzwe mu Rwanda kanseri yavurwaga ariko hakoreshejwe uburyo bwo gutanga imiti, abakeneraga uburyo bw’imirasire bakaba bajyaga hanze.

By’umwihariko ku Rwanda, ibi bituruka ku kuba abantu badafite amakuru kuri ubwo burwayi, bigatuma batajya kwivuza cyangwa bakajyayo bakerewe cyane. Impamvu zitera Kanseri ntabwo zizwi cyane.

Nyamara n’ubwo ubushakashatsi bukomeje gukorwa hirya no hino ku isi, bugatuma gusuzuma no kuvura izi ndwara birushaho gutera intambwe nziza, izi ndwara zikomeje guteza agahinda gakabije mu miryango y’abantu muri rusange n’abanyarwanda by’umwihariko.

Ikigo kivura Kanseri mu Rwanda (Rwanda Cancer Centre), hitezwe ko serivisi kizatanga nizifatanywa no kwigisha abaturage no kubakangurira kwivuza hakiri kare bizagabanya cyane umubare w’abahitanwa n’izi ndwara baba baturutse imbere mu gihugu cyangwa se no mu bihugu bidukikije.

Mu rwego rwo kugaragariza abafata ibyemezo mu nzego za politiki, abikorera ndetse n’abagize sosiyete sivile uburemere bw’indwara za Kanseri mu Rwanda, hateguwe icyumweru cy’ubukangurambaga kizasozwa ku itariki ya 09 Gashyantare 2020.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka itragira iti “Nshoboye kurwanya kanseri kandi nzabikomeza.”

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities