Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhunde mu karere ka Burera witwa Didas Majyambere, ndetse n’Umuhuzabikorwa wa DASSO muri uwo murenge, Nshimiyimana Alexis, bari mu maboko y’ubutabera, bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo no gushinyagurira umurambo wa Nyakwigendera Telesphore Habumuremyi uherutse gupfira ku biro by’umurenge wa Ruhunde aho yari afungiye.
Nk’uko Umuvugizi w’ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza yabibwiye Valuenews.info dukesha iyi nkuru, Gitifu na Dasso batawe muri yombi tariki ya 12 Gashyantare 2020. Dosiye zabo zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB avuga ko bombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gufunga umuntu binyuranije n’amategeko, kudatabara umuntu uri mu kaga no gushinyagurira umurambo.
Tariki ya 08 Gashyantare 2020 nibwo Telesphore yapfiriye ku murenge. Abaturage bo mu Kagari ka Gashorishori, Umurenge wa Ruhunde, yari atuye, bavuga ko yafashwe na DASSO bakamushyikiriza ubuyobozi bw’Umurenge, nabwo bukaba bumufunze mbere y’uko bumushyikiriza Polisi. Nyuma y’iminsi itatu yaje gupfira ku murenge aho yari afungiye.
Nyakwigendera ngo yafashwe na Dasso akurikiranyweho gucuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga, ndetse yari ku rutonde rw’abagombaga gufatwa. Iki cyaha yigeze kugifungirwa mu 2014, gusa umugore we akaba yaravuze ko aho afunguriwe yari yarihannye atakigendera mu biyobyabwenge.
Bivugwa ko umurambo wa nyakwigendera wabanje guteza imvururu mu baturage ba Gashishori bavuga ko ubuyobozi butabyitwayemo neza. Akimara gupfa umurambo we wajyanwe mu bitaro bya Butaro gusa ngo ntiwatinzeyo.
Umwe mu baherekeje umurambo yagize ati “Baraduhamagaye, tugeze ku murenge badushyira mu modoka tujya kugura ikirago dushyiramo umurambo. Tugeze i Butaro tuwukuramo, noneho muganga aratubwira ngo nidusohoke. Tumaze gusohoka hashize akanya nk’iminota mirongo itatu, aratubwira ngo tuze dutware umuntu wacu.”
Muri iryo joro ryo ku wa gatandatu nibwo imodoka yahise ihindukira ijyana umurambo mu rugo kwa nyakwigendera, mu kagari ka Gashishori, mu murenge wa Ruhunde, Akarere ka Burera. Ni hafi n’igishanga cy’Urugezi.
Abaturage bakubise amaso imodoka izanye umurambo, byabaye nko gukoza agati mu ntozi. N’urusaku rwinshi, abari batabaye banze ko umurambo usohorwa mu modoka, bibaza ukuntu umuntu wagiye ari muzima, agapfira mu maboko y’ubuyobozi, azanywe ari umurambo nta muyobozi n’umwe uwuherekeje? Bamwe bati “umurambo waje uzingazinze mu kirago bawicaje ku ntebe y’inyuma, mbese byari nk’agashinyaguro.”
Icyo gihe abaturage basabye umushoferi w’iyo modoka gusubiza umurambo aho awukuye, na we awusubizwa mu bitaro bya Butaro, ari na ho wavanywe ujyanwa gupimwa i Kigali. Warashyinguwe ku wa kane tariki ya 13 Gashyantare 2020 mu murenge wa Ruhunde.
Mbere y’uko Didas Majyambere ajyanwa kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhunde, yabanje kuyobora Umurenge wa Cyanika, yagezemo akuwe mu wa Nemba.
Bivugwa ko hari uburyo uriya muyobozi atitwaraga neza mbere y’uko ajyanwa mu murenge wa Ruhunde, avuye mu wa Cyanika ukora ku mupaka na Uganda, cyane cyane mu kibazo cy’abacuruza Kanyanga bazwi ku izina ry’Abarembetsi.
Ubwanditsi















































































































































































