Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe: Umwarimukazi yibwe n’abatekamutwe yiyambura ubuzima

Umwarimukazi witwa Irikujije Christine w’imyaka 26, wigishaga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Kizito rwa Gikongoro, ruherereye mu Murenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe, yasanzwe mu rugo iwe yapfuye bivugwa ko yiyahuye.

Amakuru aravuga ko uyu mubyeyi w’umwana umwe yiyahuye yimanitse mu cyumba akoresheje igitenge.

Nk’uko tibukesha Kigali Today, Umuyobozi wa GS St Kizito, Gisaza Aimé Claude, yavuze ko ayo makuru bayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri 18 Gashyantare 2020, ahagana saa mbiri za mugitondo.

Gisaza avuga ko uyu mubyeyi yaherukaga ku ishuri ku wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, aje gusaba uruhushya ngo ajye gukora ikizamini cy’akazi mu karere ka Huye.

Ati “Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yari yahamagawe n’abantu bamumenyesha ko hari akazi bashaka kumuha, ko ndetse agomba kuza gukora ikizamini yitwaje amafaranga tutarabasha kumenya umubare, hamwe na mudasobwa igendanwa.”

Uyu muyobozi w’ishuri St Kizito yakomeje avuga ko abo bantu bari abatekamutwe, bamwibye amafaranga ndetse n’iyo mudasobwa, hanyuma bigakekwa ko uyu mubyeyi yananiwe kubyakira, bikaba bishobora kuba ari byo byatumye yiyahura.

Mbere y’uko uyu mubyeyi yiyahura, bivugwa ko hari ibaruwa yasize yandikiye umugabo we, aho yamumenyeshaga ko amakunda cyane ko ndetse n’aho agiye azakomeza kumukunda, ariko ko ibyamubayeho bitamwemerera gukomeza kwitwa umugore we.

Amakuru yo kwiyahura kwa Irikujije kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, na we wemeje ko yiyahuye akoresheje igitenge, kandi ko uwo mubyeyi ari we wasize wandikiye umugabo we urwandiko.

Yavuze kandi ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane umubare w’amafaranga abo bambuzi baba bamwibye, bigatuma afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Yaboneyeho kwibutsa Abaturarwanda kwirinda ababashuka babasezeranya ubukire bwihuse, kandi bakajya batanga amakuru hakiri kare igihe hari aho babikeka.

Irikujije yari yarashakanye na Bernard Rukundo, ukora akazi k’ubumotari. Bafitanye umwana umwe wari utaruzuza n’umwaka.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kigeme, biherereye mu karere ka Nyamagabe, mu gihe iperereza rigikomeje.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities