Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye mu murenge wa Tumba yafashe umugabo witwa Bimenyimana Joel w’imyaka 43 y’amavuko, yafatanwe amapaki 900 y’amasashi buri paki irimo amasashi 200, yari ayazaniye bagenzi be bamufasha kuyakwirakwiza mu bacuruzi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, avuga ko Bimenyimana avuka mu karere ka Musanze akaba asanzwe agenda akwirakwiza amasashe mu duce dutandukanye tw’igihugu. Akaba yafashwe yari ayazaniye bagenzi be bamufasha kuyakwirakwiza mu bacuruzi.
Abo bagenzi be bamufasha gukwirakwiza amasashi barimo Niyigena Vincent w’imyaka 27 wo mu karere Muhanga, Niringiyimana Edison w’imyaka 33 wo mu karere ka Gisagara, Ndikumana Emmanuel w’imyaka 20 wo mu karere ka Huye na Nyinawumuntu Florence w’imyaka 23 wo mu karere ka Muhanga.
CIP Twajamahoro yagize ati: “Aba bose kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Bimenyimana yagiye mu nzu idoderwamo inkweto, iherereye mu kagari ka Cyarwa abwira abo asanzemo ko aje kudodesha inkweto, afite ibikapu bibiri binini atangira guhamagara abo bantu aho bamusanga. Bahageze atangira kubagabanya ayo masashe abaturage bahita batanga amakuru kuri Polisi.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo avuga ko bakimara guhabwa ayo makuru bahise bajyayo barabafata babasangana ayo masashe amapaki 900, buri paki yari irimo amasashe 200.
Bimenyimana Joel avuga ko ayo masashi ayakura mu gihugu cy’abaturanyi aciye ku mupaka wa Cyanika mu buryo bwa magendu, akayajyana mu turere dutandukanye tw’igihugu aho afite abamufasha kuyageza ku bacuruzi.
CIP Twajamahoro yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba gukomeza ubwo bufatanye n’imikoranire myiza, yanibukije ingaruka mbi z’amasashe haba ku butaka, ku binyabuzima, ku migezi n’inzuzi asaba buri wese kuyarwanya no kuyakumira.
Ati: “Ingaruka ziterwa n’ikoreshwa ry’amasashi zigera ku muryango nyarwanda muri rusange kuko twese dutungwa n’ibiribwa bihingwa mu butaka, amasashe rero ntabora iyo ajugunywe mu mirima atuma ubutaka butera, ibinyabuzima byo mu mazi bigapfa. Niyo mpamvu ubufatanye n’imikoranire myiza ndetse n’uruhare rwa buri muturarwanda rukenewe kugira ngo tuyarwanye.”
Aba bose uko ari batanu bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe.
Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe mu ngingo ya 10 bavuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashi n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ubwanditsi















































































































































































