Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bamwe mu bakozi bashinja abagenzuzi b’umurimo kubogamira ku bakoresha

Bamwe mu bakozi baribaza impamvu mu turere hari abakozi bashinzwe ubugenzuzi bw’umurimo, nyamara hakaba hakiri uruhuri rw’ibibazo byugarije abakozi mu nzego zitandukanye ziganjemo n’iz’abikorera.

Hirya no hino mu Rwanda, hagenda humvikana ibibazo byugarije abakozi biganjemo abo mu nzego z’abikorera, ibibazo byiganjemo akarengane, kudahembwa uko bikwiye, yewe bivamo no kwamburwa umushahara burundu bikorwa n’abakoresha. Nyamara ibi byose bibaho mu gihe hari abakozi mu turere bashinzwe gukurikirana ibibazo byose bijyanye n’umurimo, ari bo bazwi nk’abagenzuzi b’umurimo.

Umukozi mu kigo kigenga witwa Kabalisa, avuga ko aba bagenzuzi b’umurimo mu turere ntacyo bakora ngo bavuganire abakozi. Agira ati “bariya bakozi bihorera mu biro gusa ntibasure abakozi aho bakorera, ngo tubagezeho ibibazo byacu. None se umurimo bagenzura ni uwo mu biro byabo gusa?”

Undi muturage witwa Anastase, avuga ko hari n’ubwo umukozi yitabaza umugenzuzi w’umurimo, usanga ahanini abogamiye ku mukoresha warenganyije umukozi. Akomeza avuga ko baboma bishobora kubamo ruswa. Agira ati “hari ubwo umuregera umukoresha, ahubwo ugasanga ahengamiye ku mukoresha. Njyewe byambayeho mfitanye ikibazo n’umukoresha, muregeye umugenzuzi w’umurimo, nshiduka ari njye amakosa yagiyeho kandi ndengana.”

Mu gihe abakozi batandukanye bavuga ko abagenzuzi b’umurimo ntacyo babamariye, ku ruhande rw’umwe mu bagenzuzi b’umurimo, avuga ko nta cyo badakora ngo bagere ku bakozi bose. Agira ati “ntitujya turobanura ku butoni. Kuko nta mukozi tutakirira ikibazo, kandi ibi tubikora kenshi.”

Kuri iyi myitwarire, Umuyobozi muri Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo (MIFOTRA) ushinzwe imiyoborere no guteza imbere umurimo; Patrick Kananga, mu kiganiro twagiranye yatubwiye ko ukurikije ibigo biba biri mu karere, umugenzuzi w’umurimo bitamworohera  kubigeramo byose icyarimwe.

Agira ati “ ukurikije ibigo byose aba agomba kugeramo umugenzuzi w’umurimo n’abakozi bose baba bamukeneye, ntibyamworohera kubagereraho icyarimwe. Gusa aho atageze muri iki cyumweru, igikurikiyeho abageraho, ari na cyo turi kongeramo imbaraga.”

Kananga avuga nanone ko nubwo umugenzuzi w’umurimo atagera ku kigo, n’abakozi basabwa kujya bamusanga ku biro bakamugezaho ibibazo byabo, bakamutungira agatoki. Kandi iyo bigenze bityo yihutira gukemura ibibazo. Ati “nk’itangazamakuru nimudufashe, mubwire abakozi ko nabo bafite uburengenzira bwo kujya aho umugenzuzi w’umurimo akorera, bakamugezaho ibibazo byabo, kandi tuzi neza ko bihita bikemuka.”

Ku bakozi bavuga ko usanga abagenzuzi b’umurimo bahengamira ku bakoresha, uyu muyobozi muri MIFOTRA, avuga ko mu gihe umukozi atishimiye uko ibibazo afitanye n’umukoresha byakemuwe, afite uburenganzira bwo kubwira umugenzuzi w’umurino ko atanyuzwe, akitabaza inkiko. Ati “umukozi afite uburenganzira bwo kutanyurwa n’imyanzuro akagana izindi nzego zirimo n’inkiko, kuko amategeko arabiteganya. Ntitwifuza ko hari umukozi uzongera kurenganywa.”

Ubusanzwe umugenzuzi w’umurimo mu karere, aba agomba gufata iminsi itatu mu cyumweru, akajya gusura abakozi mu bigo bitandukanye, byaba ibya leta n’iby’abigenga. MIFOTRA ivuga ko umugenzuzi w’umurimo aba agomba kwita cyane ku bigo byigenga, akumva ibibazo byabo akanabikemura bitararenga inkombe.

Cypridion Habimana

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities