Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Hafatiwe imodoka ipakiye imbaho 170 zavuye mu biti byatemwe mu ishyamba rya Leta

Mu rwego rwo kwita no kubungabunga ibidukikije bijyanye no gucunga umutekano, Polisi y’u Rwanda yakoze ubukangurambaga mu karere ka Huye, nyuma y’aho mu ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Huye, Umurenge wa Karama, hafatiwe imodoka ifite ibirango RAB 979J, ipakiye imbaho 170 zavuye mu biti byatemwe mu ishyamba rya Leta riherereye mu bisi bya Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uwitwa Habimana Straton w’imyaka 44, Iradukunda Placide w’imyaka 27 na Nshimiyeyezu Jean Claude w’imyaka aribo bafashwe na Polisi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare ubwo bari bapakiye izo mbaho.

Yagize ati: “Ziriya mbaho ijana na mirongo irindwi zari iza Habimana Straton abandi bari abashoferi b’imodoka. Bafashwe batwaye ziriya mbaho mu mujyi wa Kigali nta byangombwa byazo bafite.”

Yakomeje agaragaza ko uriya Habimana ariwe wahaye akazi abaturage ngo bajye mu ishyamba rya leta batememo ibiti babibazemo imbaho. Nyuma abaturage baje gutanga amakuru ko Habimana atema ishyamba rya leta akaribazamo imbaho, nibwo hateguwe igikorwa cyo kumufata.    

CIP Twajamahoro yongeye gukangurira abaturage kugira uruhare mu kurinda ibidukikije ndetse bagira uwo babona abyangiza cyane cyane abatema amashyamba ya leta bakihutira gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi zimwegereye 

Ati: “Nta muntu wemerewe gusarura ishyamba atabifitiye ibyangombwa kabone niyo ryaba ari irye yateye, ubikora aba anyuranya n’amategeko kandi yangiza ibidukikije. Bigira ingaruka ku buzima bwa muntu n’ibindi binyabuzima byose ndetse no ku mihindagurikire y’ibihe.” 

Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000Frw).

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities