Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bugesera: Abayobozi bahawe iminsi itageze ku kwezi kuba barangije kubakira imiryango 710 y’abatishoboye

Akarere ka Bugesera kiyemeje ko bitarenze itari ya 15 Werurwe 2020 bazaba barangije kubakira imiryango itishoboye 710 idafite amacumbi (Ifoto/K. Venuste)

Abayobozi bo mu karere ka Bugesera bahawe iminsi 21 kuba nta muturage n’umwe utishoboye wo muri ako karere uzaba adafite icumbi.

Ubwo basozaga umwiherero w’iminsi itatu ku wa 23 Gashyantare 2020, muri Hoteli Nobleza ku Kicukiro, abayobozi bo mu nzego zinyuranye bo mu karere ka Bugesera bumvikanye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka, ko bitarenze tariki ya 15 Werurwe 2020, bazaba barangije kubakira abatishoboye bose badafite amacumbi. Akarere ka Bugesera kagomba kubaka amacumbi 710.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase ubwo yaganiraga n’abagize inama Njyanama, abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Bugesera basoza umwiherero yababwiye ko ubushobozi buhari kandi bagomba kurebera akarere kabo mu isura y’irembere ry’Umujyi wa Kigali (Ifoto/K. Venuste)

Minisitiri Prof Shyaka Anastase yasabye abayobozi bo mu karere ka Bugesera gutekereza iterambere ryako ariko barihuza n’ikerekezo cy’Umujyi wa Kigali kuko ubasatira. Ati “Ubushake burahari, ubushobozi burahari n’imbaraga zirahari. Amahirwe n’ikerekezo birimo kuza bitwegera, twiteguye dute kubibyaza umusaruro. Hari ibyo dukwiye kubanza kunoza kuko bidakwiye ko Bugesera tuyisangamo bwaki, umwanda, abadafite aho baba cyangwa nta marerero y’abana bato dufite.”

Uko ibikorwa byo kubakira abatishoboye bihagaze (Imibare/Akarere ka Bugesera)

Minisitiri Shyaka asaba ko hakwiye gufatwa ingamba ntihabe hari ibibazo bikomeye bikibangamiye abaturage mu gihe cy’imyaka ibiri. Asaba abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge kwita ku bibazo by’abaturage, aho kugenda babashyiriye amatangazo gusa. Ati “Abaturage baradusize ahubwo twe dusigaye tubiruka inyuma. Mufate iminsi nibura ibiri mu cyumweru muyiharire kumva no gukemura ibibazo byabo aho kubashyira amatangazo y’ibyo mubashakaho gusa. Abaturage baradusize, ubu dusa nk’aho dusigaye tubiruka inyuma.”

Minisitiri Prof. Shyaka yabasabye gushyira imbaraga muri gahunda zihindura ubuzima bw’umuturage, kandi bakazirikana ko akarere kabo kagomba kwishushanya n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali, kandi amahirwe arimo bakitegura kuyabyaza umusaruro. Agira ati “Ariko kugira ngo ibyo byose bigerweho hari ibyo dukwiye kubanza kunoza, kuko byose ntibyagerwaho mu gihe hari abaturage bagifite ibibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera agaragaza uko isura y’akarere ihagaze (Ifoto/K. Venuste)

Mu karere ka Bugesera hakenewe kubakirwa imiryango itishoboye 710 idafite amacumbi, ariko kugeza mu kwezi kwa Gashyantare 2020 hamaze kubakirwa imiryango 40 gusa yanatashye muri izo nzu. Umurenge wa Nyarugenge ni wo ufite abaturage benshi batarubakirwa bageze ku 108, ugakurikirwa n’uwa Nyamata n’imiryango 78 ndetse n’uwa Rweru n’imiryango 45. Muri mirenge 15 igize Akarere ka Bugesera uwa Nyarugenge, uwa Nyamata ndetse n’uwa Shyara nta muntu n’umwe barubakira.

Gasirabo Gaspard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, we n’ubwo avuga ko kuba mu murenge we hari imiryango isaga 100 idafite aho icumbitse ari ikibazo gisanzwe ariko bihaye intego ko ukwezi kwa Werurwe 2020 bazafatanya n’abaturage icyo kibazo kikaba cyarangiye.

Agira ati “Twagize imbogamizi y’imvura nyinshi ariko ubu dufatanyije n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa twashaje ingamba zo gutwikira amatafari ngo atazongera kwangirika. Twizeye ko igihe baduhaye tuzacyubahiriza.”

Uyu muyobozi avuga ko imvura nyinshi yangije amatafari ya rukarakara arenga ibihumbi umunani ndetse inzu eshanu zirasenyuka. Ubu bafashe ingamba zo kutongera guhura n’icyo kibazo.

Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald, avuga ko bahuye nk’inama Njyanama bagahura n’abakozi kugira ngo bahure n’abashyira mu bikorwa gahunda ziteganywa n’inama njyanama biteza imbere akarere barebe ahari imbogamizi n’uburyo zakurwaho.

Abagize inama Njyanama, abayobozi b’amashami n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge mu karere ka Bugesera bahuriye mu mwihererero wo kwiga ku bibazo bibangamiye abaturage no kubishakira umuti (Ifoto/K. Venuste)

Ku bijyanye n’ikibazo cy’abaturage batishoboye batagira amacumbi agira ati “Ubushobozi burahari, birasaba kwegeranya imbaraga no kwishakamo ubushobozi, baba abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere. N’ubwo twumva imibare isa nk’aho ari minini ariko dufite ikizere ko igihe twihaye bizaba byakozwe. Natwe dugomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo.”

Inzu zigomba kubakwa muri buri murenge (imibare itangwa n’akarere)

Mu gihugu hose hakenewe kubakira imiryango itishoboye isaga ibihumbi cumi na kimwe (+11.000), biteganya ko izaba yamaze kubakirwa bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2020. Ikibazo si icya Bugesera gusa ariko aka karere ko kari hejuru y’impuzandengo kuko bataragera kuri 50 ku ijana mu gukemura iki kibazo n’ubwo kihaye kutarenza itariki ya 15 Werurwe 2020 kuba cyakemutse burundu.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities