Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gasabo-Nduba: Umugabo yivuganye awacyuye umugore batandukanye amuteye icyuma

Mu ijoro ryo ku itariki ya 4 Werurwe 2020, ahagana saa moya n’iminota 40 z’umugoroba (19h44), mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze, Umudugudu wa Uruhetse, bivugwa ko umugabo yivuganye mugenzi wacyuye umugore bari baratandukanye.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Panorama avuga ko uru rugomo rw’ubwicanyi rwakozwe na Ngendahimana Juvenal w’imyaka 39, akaba yarivuganye uwitwa Habarimana Potien w’imyaka 32.

Nk’uko ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Nduba, Charlotte Mukeshimana, akaba ari na we munyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Nduba, yatangarije umunyamakuru wa Panorama ko ubwo bwicanyi bwabaye koko.

Yagize ati: “uwitwa Ngendahimana Juvenal wari utuye mu murenge wa Bumbogo, mu kagari ka Ngara, mu mudugudu wa Ruhinga, yaje kwa Habarimana Potien wari utuye mu mudugudu w’Uruhetse, mu kagari ka Gasanze mu murenge wa Nduba, maze aramwica akoresheje icyuma yamuteye.”

Mukeshimana akomeza avuga ko bikekwa ko ubu bwicanyi bwaba bwatewe n’uko uyu Nyakwigendera yaba yaramaranye igihe cy’ukwezi kumwe abana n’umugore wa Ngendahimana, batandukanye ariko bakaba barabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu mugore bivugwa ko yabyaranye abana batatu na Ngendahimana ukekwaho ubwicanyi, bikaba bikekwa ko yamwishe amuziza kumutwara umugore nubwo batari barasezeranye.

Ngendahimana akimara gukora ayo mahano yahise atoroka aza gufatirwa mu murenge wa Bumbogo, mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2020 ahagana saa saba z’ijoro. Yasanganwe igikapu kirimo icyuma yicishije nyakwigendera.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru na ho Ngendahimana ashyikirizwa ubugenzacyaha.

Mukeshimana Charlotte, umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Nduba akaba n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’uyu murenge, asaba abaturage kureka kubana n’amakimbirane ahubwo bagatangira amakuru igihe kugira ngo akemurwe.

Agira ati “abantu bajye birinda amakimbirane, no mu gihe avutse bakitabaza inzego z’ubuyobozi zikabafasha gukemura ibibazo bafitanye byananirana bakitabaza inkiko.”

Kanuma

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities