Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#Kwibuka26 : Umunyamabanga Mukuru wa Loni yifatanyije n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Antonio Guterres.

Mu gihe u Rwanda n’isi yose bibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, abayobozi bo mu nzego nkuru kandi zikomeye barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, imiryango mpuzamahanga, ibigo bitandukanye n’abayobozi babyo bifatanije n’Abanyarwanda mu gutangira icyumweru cy’icyunamo, bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Umuryango w’Abibumbye, ni rwo rwego rukomeye kurusha izindi, wafashe iya mbere mu kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu butumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru wawo, Antonio Guterres.

Mu gitondo cyo ku itariki ya 7 Mata 2020, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Antonio Guterres, yagaragaye mu mashusho agira ati “Uyu munsi turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igihe abarenga miliyoni y’Abatutsi bishwe mu minsi 100 gusa.

Abicwaga bari Abatutsi hamwe n’abandi batari bashyigikiye Jenoside. Uyu munsi, turunamira abishwe, tukanigira ku barokotse babashije kugira imbaraga zo kwiyunga no kugarura amahoro”.

Yakomeje agira ati “Ntidushobora kwemera ko ayo marorerwa yakongera. Tugomba kuvuga Oya ku mvugo zihembera urwango n’ubugizi bwa nabi. Tugomba kwanga itonesha iryo ari ryo ryose, tugashyira imbere gukunda igihugu no kukirinda.

Dukwiye kwibuka ko twese turi umuryango umwe w’abantu dusangiye umubumbe umwe, kandi bizadufasha kwivana mu byago byinshi duhura na byo uhereye kuri COVID-19 kugera ku ihindagurika ry’ikirere.

Uhereye kuri Jenoside, u Rwanda rwagaragaje ko rushobora kugira imbaraga zo gukira no kubaka umuryango ukomeye”.

Antonio Guterres kandi yavuze ko mu gihe isi irimo gushyira imbaraga mu ntego z’iterambere rirambye, abatuye isi bakwiye gufatira isomo ku Rwanda.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities