Mu karere ka Kamonyi hatangiye kugezwamo ibikorwa by’iterambere bitandukanye nk’inganda, imihanda ya kaburimbo n’amashuri. Ibyo bikorwa bikaba birimo gufasha guhangana n’ubushomeri.
Akarere ka Kamonyi gahana imbibi n’Umujyi wa Kigali, mbere kafatwaga nk’icyaro, ariko kubera imiturire imaze kuhagera n’ibikorwa remezo, iterambere ririmo kwihuta gusa n’umubare w’abagatuye bakeneye imirimo na wo ukaba atari muto.
Umwe mu rubyiruko rutuye muri ako karere, mu murenge wa Runda, witwa Ndayisaba, avuga ko mu minsi ishize kubona akazi gaciriritse muri aka karere byagoranaga benshi, bahitagamo kujya kugashakira i Kigali ariko ubu byahindutse.
Ati: “aho iterambere ritangiye kuhagerera, nk’iyubakwa ry’imihanda n’inganda bamwe twabonye akazi. Bikaba ari ibintu byo kwishimira.”
Ubwo Minisitiri wa Siporo akaba n’imboni y’aka karere, Munyangaju Aurore Mimosa, n’abandi bayobozi basuraga bimwe muri byo bikorwa, bagaragarijwe uburyo imirimo itangwa kandi hibanzwe kubabituriye.
Ibikorwa byasuwe n’Inganda ebyiri harimo urwenga ibigage, urwenga inzoga zitwa Ngufu, Ibitaro by’amaso, imihanda ya Kaburimbo irimo kubakwa, umwe uva Gihara n’undi uturuka Bishenyi werekeza ku bitaro by’amaso n’ishuri.
Umuyobozi w’uruganda rwenga inzoga, Ntihanabayo Samuel, yavuze ko batangiye gukora mu ruganda ari abakozi 12 ariko kugeza uyu munsi bageze ku bakozi bahoraho 96 n’abandi ba nyakabyizi 30.
Ahamya ko abo baha akazi ari abaturiye uruganda, kandi bitanga umusaruro ku ruganda n’abaruturiye bakabyungukiramo.
Ku ruhande rw’Akarere ka Kamonyi, Umuyobozi wako w’agateganyo, Tuyizere Thaddée, yatangaje koko ibi bikorwa byitezweho kugabanya ubushomeri. Atanga urugero rw’umuhanda.
Ati: “Umuhanda utanga akazi haba kubawukoreramo buri munsi, abarimo kubaha ibikoresho nk’imicanga n’amabuye. By’umwihariko iyo umuhanda wageze ahantu harahinduka ari abahashyira ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi. Uko ibikorwa byiyongera mu gace ni nako akazi kavuka ari kenshi.”
Minisitiri wa Siporo akaba n’imboni y’akarere, Munyangaju Aurore Mimosa, yashimiye abo bashoramari kuri gahunda nziza bafite mu gutanga akazi, n’ uburyo bagura aho bakorera kugira ngo bakomeze bongere abakozi kandi birinda n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi n’u Rwanda rurimo.
Yasabye abo bashoramari kudahagarara aho bageze ahubwo bakwiye gukomeza. Ati: “Niba uri umushoramari urimo gutanga imirimo ku Banyarwanda bake, ntabwo twakubwira ngo hagarara, turakubwira ngo komereza ahongaho utange imirimo ku bantu benshi bashoboka.”
Mu karere ka Kamonyi ntabwo haramenyekana umubare w’abadafite akazi kuko nta barura rirakorwa.
Uwimana Donatha













































































































































































