Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Biro Nyobozi ya ADEPR mu bice bibiri, Rev Karuranga araregwa amakosa akomeye

Umuvugizi wa ADEPR Rev. Karuranga Ephrem (Iburyo) n'Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw'itorero Rev. Karangwa John (Ifoto/Ububiko)

Umwuka ukomeje kutaba mwiza hagati y’Umuvugizi wa ADEPR Rev Karuranga Ephrem ndetse n’Umuvugizi wungirije Rev Karangwa John. Aya makimbirane yatangiye aho Rev Karangwa John afunguriwe nyuma y’amezi 8 ari muri gereza, yagirwa umwere muri Kamena 2020, agasubira mu biro bye ariko asanganizwa ibaruwa imusaba gusobanura aho yari aherereye.

Ibi byateje umwuka uteri mwiza hagati y’aba bayobozi bombi, none aho bigeze Biro Nyobozi ya ADEPR yacitsemo ibice bibiri, aho hari uruhande ruri kuri Rev Karuranga Ephrem n’Umunyamabanga Mukuru Past. Gatemberezi Muzungu Paul na ho urundi ruhande rukabaho Umuvugizi Wungirije unashunzwe ubuzima bw’Itorere Rev. Karangwa John,  Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Umuhoza Aulerie n’Umujyanama mu by’Imari n’Ubuyobozi, Past. Jean Paul Ntaganda.

Ibi bigaragara mu nama yatumijwe kandi ikayoborwa n’Umuvugizi Wungirije Rev Karangwa John, maze yitabirwa n’Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Umuhoza Aulerie n’Umujyanama mu by’Imari n’Ubuyobozi, Past. Jean Paul Ntaganda. Abo uko ari batatu bafashe imyanzuro ikarishye maze bandikira Perezida w’inama y’ubuyobozi (CA) ya ADEPR, Kayigamba Callixte, bamugezaho urutonde rw’amakosa 13 barega Umuvugizi wa ADEPR Rev. Karuranga Ephrem.

Mu nyandiko Ikinyamakuru Panorama gifitiye kopi, hagaragaramo imyanzuro 13 yafashwe mu nama yo ku wa 13/08/2020 yarimo uruhande rw’Umuvugizi wungirije Rev Karangwa John ari nawe wayiyoboye, ishyirwaho umukono na we hamwe na Umuhoza Eulerie Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, na Past. Jean Paul Ntaganda Umujyanama mu by’imari n’ubuyobozi.

Mu byo bashinja Rev Karangwa harimo gusesagura umutungo w’itorero aha abantu imyanya batagenewe, kwiha ububasha atagishije inama Birro Nyobozi, gukingira ikibaba abanyereza umutungo w’itorero, gushora itorero mu manza adahawe uburenganzira ndtse hakiyongeraho kuregwa ko atagishoboye.

Ibi bibazo byose uretse urusobekerano rw’ibibazo byari bisanzwe mu itorero, ibindi bivutse aho Rev Karangwa John, Umuvugizi wungirije wa ADEPR afunguriwe, hatangira inyandiko hagati ye n’Umuvigizi Mukuru Karuranga Ephrem basa nk’aho baterana amagambo bakoresheje inyandiko.

Umuzi w’ibibazo

Kuva Rev. Usabwimana Samuel yakweguzwa mu 2012, ibibazo byo muri ADEPR byatangiye kumera nko gukina Filimi z’uruhererekane aho igice kimwe kirangira hitezwe ikizakurikiraho. Byatangiye gushinga imizi aho Rev Sibomana Jean wari umuvugizi wa ADEPR we na Biro ye bose berekejwe iya gereza n’ubu imanza rukaba rukigeretse.

Ku birebana n’Umuvugizi wa ADEPR Rev. Karuranga Ephrem n’Umuvugizi Wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero Rev. Karangwa John binjiranye ku ntebe y’ubuyobozi, umubano wabo watangiye kuzamo agatotsi ubwo Karangwa yafungurwaga ku wa 30 Kamena 2020 agahita asubira mu biro bye kuko yari yagizwe umwere n’urukiko. Rev Karuganga yahise amwandikira ibaruwa imusaba gusobanura aho yari ari muri ayo mezi umunani.

Nk’uko tubikesha igihe.com mu ibaruwa gifitiye kopi, ku wa 15 Kanama 2020, Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Rev Karangwa John, yandikiye Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem, agira ati “Gusaba kubahiriza uburenganzira ngenerwa n’itegeko”, asaba uburenganzira ku mishahara y’amezi umunani atahawe igihe yari afunze.

Mu ibaruwa yo ku wa 19 Kanama 2020, Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Euphrem, yasubije Rev Karangwa ko adakwiye kwishyuza umushahara kuko atakoze, amwibutsa ko itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rivuga ko umushahara wishyurwa umurimo umukozi yakoze kandi ko nta wishyurwa iyo umukozi atakoze.

Karangwa agifungurwa, Umuvugizi wa ADEPR yamugiriye inama yo kwandika ibaruwa agaragaza aho yari ari kugira ngo inzego z’itorero zibashe kumenya no kugena ibikurikije amabwiriza itorero rigenderaho ndetse n’imicungire y’abakozi baryo.

Ikindi ni uko amakimbirane hagati y’abayobozi bombi akomeje gushingira ku kuvuguruzanya, kuko ku wa 14 Kanama, Rev Karangwa John yandikiye Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, amusaba gutumira abashumba bagize amaparuwasi yose yo mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali kugira ngo barebere hamwe ibijyanye n’amateraniro muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwiza rya COVID-19.

Ku wa 20 Kanama hagombaga kuba inama muri Nyarugenge, ku wa 21 muri Kicukiro naho ku wa 22 Kanama, abo muri Gasabo. Izi nama zahise zihagarikwa n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga, ndetse yibutsa Rev Karangwa ko nta burenganzira afite bwo kuzitumiza kuko atarabarwa nk’umuyobozi muri ADEPR, kandi ko agikurikiranwe n’ubutabera.

Uko niko umwuka w’amakimbirane ukomeje mu Itorero rya ADEPR ryatangijwe mu Rwanda n’abamisiyoneri mu 1940, i Gihundwe mu Karere ka Rusizi. Kuri ubu rifite insengero 3291 zigizwe na paruwasi 424. ADEPR igizwe kandi n’amatorero y’uturere 30 n’indembo eshanu.

Mu nkingi itorero rigenderaho harimo ivugabutumwa, imibereho myiza no guteza imbere imibanire myiza, ubukungu n’iterambere aho bafite ibigo by’amashuri y’incuke 159, ibigo by’amashuri abanza 147, ibigo by’amashuri yisumbuye 59 n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro 7.

Rwanyange Rene Anthere

1 Comment

1 Comment

  1. Francois

    August 26, 2020 at 10:24

    Mutugezeho aho bigeze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities