Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngoma: Mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera habonetse imibiri 49 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Buri mwaka abakomoka mu karere ka Ngoma bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu kiyaga cya Musegera n'ahandi mu mazi (Ifoto/Panorama-Ububiko)

Mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera giherereye mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma, habonetse imibiri 42 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, indi ibiri iboneka mu nkengero z’umugezi w’Akagera.

Iyi mibiri yabonetse k wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2020. Imibiri 42 yabonetse mu mudugudu wa Rwamibabi mu kagari ka Ntovi, naho indi ibiri iboneka mu mudugudu wa Bare mu kagari ka Rwintashya. Iyi mibiri yose yabonetse nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage, ubuyobozi bwa Ibuka bufatanyije n’ubw’inzego z’ibanze bagatangira kuyishakisha.

Aganira na igihe.com dukesha iyi nkuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Mbarushimana Ildephonse, yavuze  ko batangiye gushakisha iyi mibiri mu minsi ibiri ishize nyuma y’amakuru bahawe n’umuturage ko aho hantu hiciwe abantu benshi.

Ati “Yabonetse mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera, byose tubikesha amakuru agenda atangwa n’abaturage, hari umuturage watanze amakuru ko hariya hantu hashobora kuba hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi tujyayo turashakisha ku munsi wa mbere twabonye imibiri itanu, ejo rero wari umunsi wa kabiri ari nabwo habonetse imibiri mirongo ine n’ibiri. Igikorwa kirakomeje ngo turebe niba twahabona n’iyindi.”

Mbarushimana yakomeje avuga ko kandi mu nkengero z’Uruzi rw’Akagera naho bahabonye imibiri y’abantu babiri bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ku makuru yatanzwe n’umuturage wari urimo gucukura ibumba ryo kubumbamo amatafari akaza kuyibona.

Yasabye abantu bagifite amakuru ku hantu haba hakiri imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi kuyatanga igashakishwa igashyingurwa mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama yadutangarije ko imibiri ya mbere 5 yabonywe n’abana batemberaga ku kiyaga cya Mugesera, hanyuma batanga amakuru.

Agira ati “Tumaze kumenya amakuru tuyahawe n’abana, twatangiye igikorwa cyo gushakisha, ubu tukaba tukaba tumaze kubona imibiri mirongo ine n’icyenda kandi igikorwa kirakomeje. Kiriya gice cyari inzira y’abantu bahungiraga i Burundi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari benshi rero bahiciwe ku buryo dukeka ko tuzabona indi mibiri irenze ku yo tumaze kubona.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma akomeza asaba abaturage kugira umuco wo gutanga amakuru y’aho bazi haba hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, igashakwa na yo igashyingurwa mu cyubahiro. Agira ati “Rwose abantu bafite amakuru bagire umuco wo kuyatanga nk’uko duhora tubibashishikariza, igashakishwa igashyingurwa mu cyubahiro, turasaba kandi abaturage bose ubufatanye mu gushakisha iyo mibiri ku hantu hamenyekanye.”

Mu murenge wa Rukumberi hari urwibutso rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 40 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abatuye muri uyu murenge bakaba bemeza ko hakiri imiryango myinshi itarabona imibiri y’ababo ngo ibashyingure mu cyubahiro.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities