Umuryango wa Habarugira Amon na Uwizeyimana Vestine wo mu mudugudu wa Yove, Akagari ka Mutongo mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, wahawe inka y’ishimwe kubera kwitwara neza mu kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Nk’uko tubikesha umuseke.rw, Habarugira Amon n’umugore we Uwizeyimana Vestine bafite abana batanu, bavuga ko bamaze kumva ububi bw’icyorezo cya COVID-19 bagahitamo kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.
Uyu mugabo wigeze kurwara iki cyorezo acyanduriye mu karere ka Rusizi, umugore we yabyitwayemo neza kuko ubwo bamenyaga ko yanduye, yamuhaye icyumba cye ndetse n’ibindi byose akomeza kumwitaho ariko yirinda ko umuryango wose wandura.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Appolonie Mukamasabo avuga ko ibyakozwe n’uyu mugore ari ubutwari kuko iyo adakora nk’ibyo yakoze, kiriya cyorezo cyari kugera ku bagize umuryango wose.
Ati “Yakiriye umugabo we yaje afite icyorezo, amuha ike cyumba, isahani ye, amuha ibase ye, abasha kurinda umuryango we icyorezo, bityo nk’ubuyobozi bw’akarere tukaba twamugeneye inka y’ishimwe.”
Uyu muyobozi avuga kandi ko ibyakozwe n’uyu muryango, byagaragaje ko umuntu ashobora kwandura COVID-19, akitabwaho ari mu rugo agakira.
Ati “Biraduha ikizere ko umurwayi ashobora gukurikiranirwa mu muryango umuryango wose ntiwandure icyorezo.”
Akarere ka Nyamasheke kari gafite abaturage 214 banduye icyorezo cya COVID-19, ubu bose barakize bari mu miryango yabo ku buryo kugeza ubu nta murwayi w’iki cyorezo uri muri aka Karere.
Uwimbabazi Sarah















































































































































































