Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yasohoye mu cyumba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Ngarambe Alfred, ubwo abayobozi b’ako karere batangasga ibisobanuro kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, we akananirwa kwisobanura. Ni ibisobanuro bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Nk’uko tubikesha Kigali Today, mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 05 Ukwakira 2020, Akarere ka Nyamagabe ni ko kari gatahiwe gutanga ibisobanuro ku makosa yagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe yasabwe ibisobanuro ku mitangire y’amasoko, aho raporo igaragaza ko hari amasoko yatanzwe akarenza ingengo y’imari yari yaragenewe.
Uwo muyobozi yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ko ayo masoko yari amasoko yambukiranya imyaka, ariko abagize PAC bamugaragariza ko muri raporo bigaragara ko yari amasoko afite igihe cy’amezi 12.
Perezida wa Komisiyo, Depite Valens Muhakwa, ati “Ubwo ufite iyihe nyungu mu kutubwira ibitari ukuri! Aya masoko tukubaza, nta soko rirenga umwaka.”
Depite Muhakwa yamugaragarije ko ari ingengo y’imari 2018/2019, amasoko yatanzwe kuri miliyoni 927, kandi harateganyijwe miliyoni 579.
Uwo muyobozi yabajijwe icyatumye ayo masoko arenza ingengo y’imari yari yagenewe, maze Umuyobozi w’Akarere ashaka kuba ari we usubiza icyo kibazo, ariko Abadepite bamusaba kureka uwabajijwe akaba ari we usubiza. Bati “Mayor, ntabwo ari wowe twabajije!”
Depite Christine, umwe mu bagize PAC, yagize ati “Kutubwira ngo ni amasoko yambukiranya imyaka, ubwo arashaka kuvuga ko Umugenzuzi w’Imari ya Leta atazi gutandukanya amasoko? Batubwire impamvu nyakuri yatumye barenza ingengo y’imari. Igikurikiyeho batubwire, ayo mafaranga mwishyuye yarenze ku ngengo y’imari mwayavanye hehe?”
Gitifu ati “Mu by’ukuri no muri makeya, amafaranga yabaye menshi, kubera kwiyongera kw’abagenerwabikorwa. Ibisobanuro mfite ni uko abagenerwabikorwa biyongereye.”
Depite Muhakwa yamubajije uburyo bashobora kuba bari mu nshingano, batabasha kumenya uko akarere kabo kangana ngo banagakorere igenamigambi.
Ati “Akarere ka Nyamagabe se ubwo kangana iki ku buryo mutabasha kumenya ngo uyu mwaka dufite abagenerwabikorwa aba, tuzubakira aba.”
Nanone Umuyobozi w’Akarere yashatse gusubiriza Gitifu, Depite Muhakwa ati “Waretse ariko gitifu akadusubiza Mayor.”
Nyuma yo kubona ko uyu muyobozi (Gitifu), atabasha gusobanura iby’ayo masoko, ubuyobozi bw’akarere bwaje kugaragaza ko ari uko ari mushya muri izo nshingano.
Abadepite basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe gushaka undi muntu utari Gitifu, akaba ari we utanga ibisobanuro kuri ibyo bibazo, ariko basaba ko nibagena undi muntu, ubwo Gitifu ahita ashaka ahandi ajya, kuko ntacyo yaba yaje gukora ahongaho, bati “araba yaje kugwiza umurongo”.
Ubuyobozi bw’akarere bwahise bwemeza ko umuyobozi ushinzwe imirimo rusange (Division Manager), ari we watanga ibisobanuro.
Perezida wa PAC, ati “Ubwo ES (gitifu) nagende dukomeze”.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































