Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imodoka zitwara abagenzi zafunguriwe kwicaza abantu mu myanya yose

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Ukwakira 2020, yayobowe na Perezida Paul Kagame, umwe mu myanzuro yafashe ni uko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.

Iyi nama yasuzumye ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 iterwa na Coronavirus mu Rwanda, yemeza ko izisanzweho zigumaho ariko inashyiraho izindi nshya.

Mu ngamba nshya zashyizweho ku isonga hari kwemerera imodoka rusange gutwara abagenzi buzuye mu myanya yicarwamo na kimwe cya kabiri ku bagenda bahagaze.

Imodoka zitwara abagenzi zasubiye mu muhanda ku wa 4 Gicurasi 2020 ubwo u Rwanda rwavaga muri gahunda ya Guma mu rugo; zatangiye zemererwa gutwara kimwe cya kabiri cy’abagenzi bituma n’igiciro cy’ingendo cyiyongera mu bice byose by’igihugu.

Nyuma y’amezi asaga ane, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo zo mu modoka rusange zizakomeza ariko imodoka zigatwara abagenzi buzuye.

Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara. Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye na 50% by’abagenda bahagaze. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’ikigo cya RURA.’

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko ‘abitabira inama, ntibasabwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19, ariko abategura inama bagomba kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima harimo no kuteranze 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

Ku gihe abantu bagomba kuba bagereye mu ngo zabo, isaha yagumishijwe kuri saa Yine z’ijoro ariko igihe ingendo zitangirira gishyirwa saa Kumi za mu gitondo, kivuye kuri saa Kumi n’Imwe.

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Abaturarwanda bibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bubahiriza gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe ‘hand sanitizer’.

Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 521 137, byasanzwemo abantu 4905 banduye. Muri bo 3877 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 996 bakiri kwitabwaho. Abamaze kwitaba Imana ni 32.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities